Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, agiye gutangaza Politiki nshya izazanira amahirwe abarenga ibihumbi 500 bashakanye n’Abanyamerika batari bafite ibyangombwa, ku buryo bazagira uburenganzira bwo kubonamo akazi muri iki Gihugu.
Iyi politiki izaba ireba gusa abamaze nibura imyaka 10 muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho bazaba bemerewe kubona akazi muri iki Gihugu.
Ni imwe muri gahunda ikomeye ibayeho ireba abimukira badafite ibyangombwa bari muri USA kuva ku butegetesi bwa Barack Obama.
Ku bw’iyi gahunda, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri USA-White House byizera ko abashakanye barenga ibihumbi 500 batuye muri iki Gihugu bazayungukiramo kimwe n’abandi ibihumbi 50 by’abari munsi y’imyaka 21 bafite ababyeyi bashakanye n’abafite ubwenegihugu bwa America.
Mu ntangiro z’uku kwezi kwa Kamena, Perezida Biden yizeje ko agiye gukora ibishoboka kugira ngo urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, “rukorera mu mucyo kandi neza.”
Isesenguramakuru rigaragaza ko ibijyanye no kwinjira muri America, ari kimwe mu bihanzwe amaso n’abazatora mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu kwezi k’Ugushyingo (11).
Ibi byatangajwe mu gihe kuri uyu wa Kabiri wari umunsi w’isabukuru ya 12 yo kwizihiza gahunda yiswe ‘Daca’ ireba abimukira barenga ibihumbi 530 bagiye muri America ari abana, bagiyeyo birukaniweyo.
Ku wa Mbere kandi, umwe mu bayobozi mu rwego rukuru muri America, yatangaje ko abashakanye n’abanyamerika bakaba bamaze imyaka 10 muri iki Gihugu, batari bafite ibyangombwa byo kwitwa Abanyamerika, bazaba bafite uburenganzira bwo gutangira urugendo rwo kuba bahabwa ubwenegihugu.
Abo bazaba barebwa n’iyi gahunda, bazaba bafite igihe cy’imyaka itatu yo kwaka ibyangombwa byo gutura muri America, ndetse n’ibyangombwa by’imyaka itatu yo gukorayo imirimo.
Perezidansi ya USA ivuga ko abazaba bujuje ibisabwa kuri iyi gahunda, bamaze imyaka 23 muri iki Gihugu, ndetse benshi muri bo bakaba baravukiye muri Mexico.
RADIOTV10