Leta Zunze Ubumwe za America n’Ibihugu by’i Burayi ntibumva kimwe ingingo yo gutegeka u Burusiya guhagarika intambara muri Ukraine nk’uburyo bwo gutegura inzira yo kugera ku mahoro arambye.
Gushaka igisubizo ku ntambara imaze imyaka itatu n’igihe muri Ukraine, byongeye kuba ingingo ikomeye, ubwo Perezida Donald Trump yakiraga abanyaburayi barimo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy waje aherekejwe n’abarimo Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.
Mu biganiro byabaye, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yemeje ko iyi ntamabara iri hafi kurangira.
Yagize ati “Iyi ntambara izahagarara. Igihe izarangirira nzabibabwira, ariko igomba guhagarara. Uyu mugabo [Zelenskyy] arashaka ko irangira, na Perezida putin ni ko abyifuza. Isi yose yarayirambiwe, murabizi ko nahagaritse intambara esheshatu, iyi natekerezaga ko yoroshye cyane kurusha izindi ariko nasanze ari yo ikomeye cyane.”
Zelenskyy yakiriye neza ibi byatangajwe na mugenzi we, aho yagize ati “Nkuko mubizi twibera mu masasu. Ubu bari ibitero byinshi bimaze kugabwa muri Ukraine, byahitanye abantu benshi barino abana n’impinja, ariko twerekanye ko tudacika intege. Ubu kandi dushyigikiye igitekerezo cya Leta Zunze Ubumwe za America byumwihariko Perezida trump. Arashaka ko iyi ntambara ihagarara binyuze mu biganiro, kandi twiteguye kuzaganira na mugenzi wanjye mu nama ya batatu. Ndatekereza ko ari byiza cyane.”
Chancelier w’u Budage, Joachim Friedrich Matin Josef merz yavuze ko hakenewe kubanza gutegeka u Burusiya bugahagarika intambara. Ibi ngo byatuma izindi ntambwe zihuta.
Yagize ati “Intambwe iri imbere ni yo ikomeye cyane. Ku wa Gatanu ushize watangije uru rugendo, ubu rero wakinguriye amazembo ibindi biganiro bikomeye, ariko tuvugishije ukuri; agahenge k’intambara karakenewe cyane. Siniyumvisha ukuntu inama izakurikiraho ishobora kuba hatarajyaho agahenge. Mureke dushyire igitutu ku Burusiya kubera ko ibyo turimo aka kanya byakwizerwa igihe haba hagiyeho agahenge.
Njye ndifuza ko ibiganiro bikomeye byazaba hari agahenge muri iyo nama izahuza Abakuru b’Ibihugu bitatu ntitaye ku hantu izabera.”
Ni na ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron abibona, aho yavuze ko ari cyo cyatumye baherekeza Perezida Zelenskyy i Washington.
Yagize ati “Icyo dushaka ni uko aya masezeano adashyira mu kaga Ukraine n’Umugabane w’u Burayi wose. Twese ni byo turashaka amahoro, ariko turifuza ko ayo mahoro aza agamije gufasha Ukraine gusubirana ubutaka bwose bw’Igihugu cyabo, tugomba no kwizera ko nyuma y’aya mahoro Ukraine ifite ubwirinzi ku buryo itazongera guterwa, u Burayi nabwo bugomba kwizera ko buzagira amahoro n’umutekano.
Ntushobora kujya muri ibyo biganiro mu gihe amasasu akuri hejuru. Ibaze ko uyu munsi twari mu nama na Zelenskyy, turangije iyo nama; Perezida yahamagaye Perezida Putin. Twagombaga kongera kugirana inama nyuma y’ibyo biganiro bya Trump na Putin, Ariko hagati aho ingabo z’u burusiya zarasaga ibisasu biremereye mu basivile ba Ukraine.
Ntabwo bishoboka ko umuyozi wa Ukraine yajya mu biganiro mu gihe u burusiya buri kumisha ibisasu byicya abasivile be bikanasenya igihugu.
Uramutse ushyizeho amasezerano y’amahoro ariko ntugaragaze ubwirinzi bwa Ukraine; u burusiya ntibushobora kubahiriza ibyo bwemeye.”
Kuri iyI ngingo Perezida Donald trump avuga ko uburyo bwombi bushoboka. Ati “Nemera igitekerezo cyo guhagarika intambara kuko bituma abantu badakomeza kwicwa. Haba mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri, sinitaye ku gihe byamaraa ariko birashoboka ko twanaganira ku ngingo y’amahoro agahenge katanabayeho.
Gusa ndifuza ko babihagarika kabone n’ubwo bishobora kuba imbogamizi ku ruhande rumwe cyangwa urundi ariko intambara zose nazihagaritse ntanabasabye gushyiraho agahenge.
Ngomba gukorana na buri ruhande kugira ngo hazaboneke amahoro y’igihe kirekire. Ntabwo dushaka amahoro amara imyaka ibiri hanyuma tugasubira muri ibi bibazo.”
Nubwo abo bakomeje ibyo biganiro; Umunyamabanaga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio avuga ko inzira ikiri ndende, gusa akavuga ko itanga icyizere; igihugu cye ngo ntikirashyira hasi amahitamo y’ibihano bikomeye.
David NZABONIMPA
RADIOTV10