Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America cyohereje abasirikare benshi mu burasirazuba bwo hagati bashobora kuzafasha Israel guhangana n’ibitero ishobora kugabwaho na Iran.
Guvernema ya Iran yavuze ko nta bwoba na bucye ifite nubwo iki Gihugu cy’Igihangange gishaka kwitambika umugambi wacyo wo kwihorera kuri Israel iherutse kwivugana uwari Umuyobozi Mukuru wa Hamas, akaba inshuti y’iki Gihugu cya Iran.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters bitangaza ko nubwo Leta Zunze Ubumwe za America yohereje abasirikare mu burasirazuba bwo hagati, yanasabye Turukiya n’ibindi Bihugu by’inshuti ya Iran kuyegera bikaganira ikisubiraho ku mugambi wo kugaba ibitero kuri Israel.
Ni ubusabe bwatanzwe na Ambasaderi wa USA muri Turukiya, Jeff Flake; avuga ko ibitero bya Iran kuri Israel bishobora kuzamura intambara ikaze mu burasirazuba bwo hagati.
Ati “Turasaba inshuti zacu zifitanye umubano mwiza na Iran by’umwihariko Turkia kureba uko bahendahenda Iran ikisubiraho ku mugambi wo kugaba ibitero kuri Israel.”
Ambasaderi Jeff Flake yasabye Turukiya ko muri ubu busabe, yakoresha imbaraga nk’izo yakoresheje igahuza USA n’u Burusiya bikarangira harekuwe imfungwa z’ibi Bihugu zari zaragiye zifatirwa na buri Gihugu.
Ati “Turukiya yagize uruhare rukomeye mu biganiro hagati ya USA n’u Burusiya byanatanze umusaruro kuko byatumye habaho guhanahana imfungwa ku mpunde zombi.”
Ni mu gihe Iran yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yahamagawe n’Ibihugu by’ u Bufaransa, u Budage ndetse n’u Bwongereza biyisaba kwisubiraho mu mugambi wayo wo gutera Israel.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10