Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America yagaragaje ko iryamiye amajanja kugira icyo ikora igihe hakwaduka indi ntambara itutumba

radiotv10by radiotv10
13/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
America yagaragaje ko iryamiye amajanja kugira icyo ikora igihe hakwaduka indi ntambara itutumba
Share on FacebookShare on Twitter

Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America cyohereje abasirikare benshi mu burasirazuba bwo hagati bashobora kuzafasha Israel guhangana n’ibitero ishobora kugabwaho na Iran.

Guvernema ya Iran yavuze ko nta bwoba na bucye ifite nubwo iki Gihugu cy’Igihangange gishaka kwitambika umugambi wacyo wo kwihorera kuri Israel iherutse kwivugana uwari Umuyobozi Mukuru wa Hamas, akaba inshuti y’iki Gihugu cya Iran.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters bitangaza ko nubwo Leta Zunze Ubumwe za America yohereje abasirikare mu burasirazuba bwo hagati, yanasabye Turukiya n’ibindi Bihugu by’inshuti ya Iran kuyegera bikaganira ikisubiraho ku mugambi wo kugaba ibitero kuri Israel.

Ni ubusabe bwatanzwe na Ambasaderi wa USA muri Turukiya, Jeff Flake; avuga ko ibitero bya Iran kuri Israel bishobora kuzamura intambara ikaze mu burasirazuba bwo hagati.

Ati “Turasaba inshuti zacu zifitanye umubano mwiza na Iran by’umwihariko Turkia kureba uko bahendahenda Iran ikisubiraho ku mugambi wo kugaba ibitero kuri Israel.”

Ambasaderi Jeff Flake yasabye Turukiya ko muri ubu busabe, yakoresha imbaraga nk’izo yakoresheje igahuza USA n’u Burusiya bikarangira harekuwe imfungwa z’ibi Bihugu zari zaragiye zifatirwa na buri Gihugu.

Ati “Turukiya yagize uruhare rukomeye mu biganiro hagati ya USA n’u Burusiya byanatanze umusaruro kuko byatumye habaho guhanahana imfungwa ku mpunde zombi.”

Ni mu  gihe Iran yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yahamagawe n’Ibihugu by’ u Bufaransa, u Budage ndetse n’u Bwongereza biyisaba kwisubiraho mu mugambi wayo wo gutera Israel.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

SittingVolleyball: Ikipe izahagararira u Rwanda mu mikino ihuriyemo n’amakipe akomeye ku Isi iravuga ko bitayikanga

Next Post

Ukraine nyuma yo kurwana yerekeza mu Burusiya yatangaje umusaruro ukomeye yagezeho

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ukraine nyuma yo kurwana yerekeza mu Burusiya yatangaje umusaruro ukomeye yagezeho

Ukraine nyuma yo kurwana yerekeza mu Burusiya yatangaje umusaruro ukomeye yagezeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.