Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America yagaragaje ko yatangiye gucika intege ku byerecyeye intambara ishyigikiyemo Israel

radiotv10by radiotv10
19/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
America yagaragaje ko yatangiye gucika intege ku byerecyeye intambara ishyigikiyemo Israel
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta Zunze ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yavuze ko agiye kugerageza amahirwe ya nyuma yo kureba ko amasezerano yo guhagarika intambara no kurekura imfungwa za Israel ziri muri Gaza yakubahirizwa.

Blinken yatangaje ibi nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida wa Israel, Isaac Herzog, kuri uyu wa Mbere, mu ruzinduko rwa cyenda agiriye muri Israel kuva intambara ihuje iki Gihugu n’umutwe wa Hamas yatangira mu kwezi k’Ukwakira 2023.

America ntiyahwemye kugaragaza ko ishyigikiye amasezerano yo guhagarika intambara, icyakora umutwe wa Hamas ukavuga ko bitazigera bishoboka mu gihe ibyo yasabye birimo kuba israel yakura ingabo zayo zose muri Gaza, bitarakorwa.

Blinken ategerejweho gushyira igitutu kuri Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, biteganyijwe ko bari buhure kuri uyu wa Mbere, kugira ngo atekereze kuri aya masezerano, mu gihe impande zombi zishinjanya gushyiraho imbogamizi zituma adashyirwa mu bikorwa.

Igisirikare cya Israel cyatangije ibikorwa bigamije kurimbura umutwe wa Hamas, nyuma y’igitero wagabye mu majyepfo ya Israeli ku ya 07 Ukwakira 2023, kigahitana abantu bagera ku 1 200, abandi basaga 251 bagafatwa bugwate.

Kuva icyo gihe, abantu barenga ibihumbi 40 bamaze kwicirwa muri Gaza, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima muri iyi Ntara iyoborwa na Hamas.

Amasezerano y’agahenge aheruka mu kwezi k’Ugushyingo, yasize Hamas irekuye imfungwa za israel 105, ndetse harekurwa iz’Abanya-Palestina zigera kuri 240 zari muri gereza za Israel, gusa iki Gihugu kivuga ko kugeza ubu imfungwa 111 zikiri mu maboko ya Hamas, muri bo 39 bikaba bikekwa ko bishwe.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 17 =

Previous Post

Hamenyekanye amakuru mashya ku birori binogeye ijisho bimanura mu Rwanda ibyamamare bikomeye ku Isi

Next Post

Uko umugabo yatahuweho ibyo ashinjwa byo gufata ku ngufu kenshi umukobwa yibyariye ufite ubumuga

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gatsibo: Umusaza aravugwaho guhengera umwuzukuru we asinziriye akamusambanya

Uko umugabo yatahuweho ibyo ashinjwa byo gufata ku ngufu kenshi umukobwa yibyariye ufite ubumuga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.