• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America yagaragaje ko yatangiye gucika intege ku byerecyeye intambara ishyigikiyemo Israel

radiotv10by radiotv10
19/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
America yagaragaje ko yatangiye gucika intege ku byerecyeye intambara ishyigikiyemo Israel
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta Zunze ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yavuze ko agiye kugerageza amahirwe ya nyuma yo kureba ko amasezerano yo guhagarika intambara no kurekura imfungwa za Israel ziri muri Gaza yakubahirizwa.

Blinken yatangaje ibi nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida wa Israel, Isaac Herzog, kuri uyu wa Mbere, mu ruzinduko rwa cyenda agiriye muri Israel kuva intambara ihuje iki Gihugu n’umutwe wa Hamas yatangira mu kwezi k’Ukwakira 2023.

America ntiyahwemye kugaragaza ko ishyigikiye amasezerano yo guhagarika intambara, icyakora umutwe wa Hamas ukavuga ko bitazigera bishoboka mu gihe ibyo yasabye birimo kuba israel yakura ingabo zayo zose muri Gaza, bitarakorwa.

Blinken ategerejweho gushyira igitutu kuri Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, biteganyijwe ko bari buhure kuri uyu wa Mbere, kugira ngo atekereze kuri aya masezerano, mu gihe impande zombi zishinjanya gushyiraho imbogamizi zituma adashyirwa mu bikorwa.

Igisirikare cya Israel cyatangije ibikorwa bigamije kurimbura umutwe wa Hamas, nyuma y’igitero wagabye mu majyepfo ya Israeli ku ya 07 Ukwakira 2023, kigahitana abantu bagera ku 1 200, abandi basaga 251 bagafatwa bugwate.

Kuva icyo gihe, abantu barenga ibihumbi 40 bamaze kwicirwa muri Gaza, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima muri iyi Ntara iyoborwa na Hamas.

Amasezerano y’agahenge aheruka mu kwezi k’Ugushyingo, yasize Hamas irekuye imfungwa za israel 105, ndetse harekurwa iz’Abanya-Palestina zigera kuri 240 zari muri gereza za Israel, gusa iki Gihugu kivuga ko kugeza ubu imfungwa 111 zikiri mu maboko ya Hamas, muri bo 39 bikaba bikekwa ko bishwe.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + thirteen =

Previous Post

Hamenyekanye amakuru mashya ku birori binogeye ijisho bimanura mu Rwanda ibyamamare bikomeye ku Isi

Next Post

Uko umugabo yatahuweho ibyo ashinjwa byo gufata ku ngufu kenshi umukobwa yibyariye ufite ubumuga

Related Posts

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Gatsibo: Umusaza aravugwaho guhengera umwuzukuru we asinziriye akamusambanya

Uko umugabo yatahuweho ibyo ashinjwa byo gufata ku ngufu kenshi umukobwa yibyariye ufite ubumuga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.