Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America yagaragaje uko inshuti magara yayo Israel yayitengushye ku ntwaro yayihaye

radiotv10by radiotv10
11/05/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
America yagaragaje uko inshuti magara yayo Israel yayitengushye ku ntwaro yayihaye
Share on FacebookShare on Twitter

Leta Zunze Ubumwe za America yavuze ko Igihugu cya Israel cyifashishije intwaro z’iki Gihugu cy’inshuti mu guhonyora amategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu mu Ntara ya Gaza.

Bikubiye muri raporo yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America kuri uyu wa Gatanu, aho igaragaza ko nubwo nta bimenyetso bifatika birimo ariko bishoboka ko izi ntwaro America iha Israel, izifashisha mu guhitana ubuzima bw’inzirakarengane.

Ni raporo bavuga ko yakozwe ku busabe bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ikorerwa ku Bihugu bitandatu biri mu ntambara.

Bimwe mu bikubiye muri iyi raporo, Leta Zunze Ubumwe za America yihanangiriza Israel, iyitegeka guhagarika ibikorwa by’intambara muri Gaza ndetse no kudakoresha intwaro yahawe n’iki Gihugu mu guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Ibi kandi bije nyuma y’iminsi micye Perezida wa America, Joe Biden avuze ko Israel nidahagarika ibikorwa by’intambara mu mujyi wa Rafah, Igihugu cye kizahagarika inkunga y’intwaro cyahaga Israel, icyakora Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Ntenyahu minisitir we yavuze ko Igihugu cye kitakangwa mu buryo bubonetse bwose kandi ko bibaye ngombwa Israel yasigara yonyine ariko igahorera amaraso y’abana bayo.

Umujyi wa Rafah ni wo mujyi uri gufatwa nk’indiri ya Hamas ndetse urimo amamiliyoni y’Abanya-Palestine bahahungiye kuva umwaka ushize intambara ihuje impande zombi yatangira.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − eighteen =

Previous Post

Burundi: Perezida Ndayishimiye yatanze ubutumwa nyuma y’iturika ry’ibisasu bya grenade

Next Post

Ikiganiro kiryoshye cy’umuhanzi ugezweho mu Rwanda n’umubyeyi we anamubazamo ikibazo cy’amatsiko

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikiganiro kiryoshye cy’umuhanzi ugezweho mu Rwanda n’umubyeyi we anamubazamo ikibazo cy’amatsiko

Ikiganiro kiryoshye cy’umuhanzi ugezweho mu Rwanda n’umubyeyi we anamubazamo ikibazo cy’amatsiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.