Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America yavuze umushinga ukomeye ihanzego amaso Igihugu yafashije mu ntambara

radiotv10by radiotv10
26/02/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
America yavuze umushinga ukomeye ihanzego amaso Igihugu yafashije mu ntambara
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yatangaje ko yiteze ko mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, azasinya amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri iki cyumweru.

Ubutegetsi bwa Kyiv, bwatangeje ko Ukraine yemeye ibikubiye muri ayo masezerano, azemerera America gucukura amabuye y’agaciro yayo ku bufatanye.

Bivugwa ko kimwe mu bisabwa na Perezida Donald Trump, ari uko Ukraine yishyura ubufasha bwa gisirikare yahawe n’Igihugu cye cya Leta Zunze Ubumwe za America.

Aya masezerano yemerejwe nyuma y’uko icyifuzo cya Trump, cyo kwishyura inyungu zigera kuri miliyari 500 z’amadolari na Ukraine, ariko ntagaragaze ingingo zizewe z’ubwirinzi ku Gihugu cya Ukraine gikomeje kugarizwa n’intambara.

Ntibiramenyekana niba aya masezerano yaramaze kwemezwa, gusa kuri uyu wa Kabiri Trump yavuze ko yiteze ko Zelensky azayasinya ubwo azaba agirira uruzinduko i Washington muri iki cyumweru.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump avuga ko Ukraine izahabwa “uburenganzira bwo gukomeza kurwana” nk’inyungu izakura muri ayo masezerano.

Yagize ati “Hatabayeho Leta Zunze Ubumwe za America, amafaranga yayo ndetse n’ibikoresho byayo bya gisirikare, iyi ntambara yari kurangira mu gihe gito cyane.”

Trump yongeyeho ko nyuma y’amasezerano hazaba hakenewe “uburyo runaka bwo kubungabunga amahoro” muri Ukraine.

Trump yavuze ko yakomeje gusaba kugira uburenganzira ku mutungo kamere wa Ukraine nk’uburyo bwo kwiyishyura ubufasha bwa gisirikare America yahaye iki Gihugu. Yagize ati “Turashaka kugaruza ayo mafaranga.”

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + four =

Previous Post

Agezweho muri Congo: Hatahuwe umugambi w’ibyo FARDC n’Ingabo z’u Burundi bahugiyemo

Next Post

Igikekwaho gutandukanya myugariro wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda n’ikipe yari amazemo amezi atanu

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

25/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igikekwaho gutandukanya myugariro wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda n’ikipe yari amazemo amezi atanu

Igikekwaho gutandukanya myugariro wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda n’ikipe yari amazemo amezi atanu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.