Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yatangaje ko yiteze ko mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, azasinya amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri iki cyumweru.
Ubutegetsi bwa Kyiv, bwatangeje ko Ukraine yemeye ibikubiye muri ayo masezerano, azemerera America gucukura amabuye y’agaciro yayo ku bufatanye.
Bivugwa ko kimwe mu bisabwa na Perezida Donald Trump, ari uko Ukraine yishyura ubufasha bwa gisirikare yahawe n’Igihugu cye cya Leta Zunze Ubumwe za America.
Aya masezerano yemerejwe nyuma y’uko icyifuzo cya Trump, cyo kwishyura inyungu zigera kuri miliyari 500 z’amadolari na Ukraine, ariko ntagaragaze ingingo zizewe z’ubwirinzi ku Gihugu cya Ukraine gikomeje kugarizwa n’intambara.
Ntibiramenyekana niba aya masezerano yaramaze kwemezwa, gusa kuri uyu wa Kabiri Trump yavuze ko yiteze ko Zelensky azayasinya ubwo azaba agirira uruzinduko i Washington muri iki cyumweru.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump avuga ko Ukraine izahabwa “uburenganzira bwo gukomeza kurwana” nk’inyungu izakura muri ayo masezerano.
Yagize ati “Hatabayeho Leta Zunze Ubumwe za America, amafaranga yayo ndetse n’ibikoresho byayo bya gisirikare, iyi ntambara yari kurangira mu gihe gito cyane.”
Trump yongeyeho ko nyuma y’amasezerano hazaba hakenewe “uburyo runaka bwo kubungabunga amahoro” muri Ukraine.
Trump yavuze ko yakomeje gusaba kugira uburenganzira ku mutungo kamere wa Ukraine nk’uburyo bwo kwiyishyura ubufasha bwa gisirikare America yahaye iki Gihugu. Yagize ati “Turashaka kugaruza ayo mafaranga.”
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10