Kugeza mu masaha ya nyuma ya saa sita, imirwano ya FARDC na M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari ikomereje mu bice bituyemo abaturage mu gace ka Bwiza, ahari kuraswa ibisasu biremereye.
Iyi mirwano imaze iminsi yubuye, aho impande zombi zatangiye zitana bamwana ku bayubuye, kuko umutwe wa M23, wavugaga ko FARDC n’abambari bayo bayigabyeho ibitero mu birindiro byayo.
Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, ukomeje kugaragaza uko uru rugamba ruhagaze umunsi ku wundi, yavuze ko kugeza mu masaaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2023, yari ikomereje mu bice binyuranye.
Mu butumwa yanyujije kuri X, Lawrence Kanyuka yagize ati “Ku isaaha ya saa 13:00, ibikorwa byo kurimbura ubwoko byakomereje muri Bwiza, aho Ihuriro rya FARDC, FDLR, Abacancuro n’abiyambajwe mu rugamba bari kurasa buhumyi mu bice bituyemo abaturage benshi.”
Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko ibi bikorwa biri gukorwa na FARDC n’abambari bayo, byatumye abaturage batuye muri ibi bice biri kuraswaho, bava mu byabo.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko kandi FARDC n’imitwe bari gukorana muri uru rugamba, ku wa 09 Ukwakira bashimuse abaturage b’abasivile barindwi bo mu gace ka Bugomba muri Gurupoma ya Gisigari bari bahunze imirwano, ndetse bakaza kwicirwa mu gace ka Budyuku.
Uyu mutwe kandi wanatangaje amazina y’aba baturage yumvikana ko ari abasanzwe ari Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, dore ko ari bo bibasiwe n’uruhande rwa FARDC, bicwa.
Barimo uwitwa Harerimana Bangirahe w’imyaka 45, Gifishi Sebirare w’imyaka 75, Banzibasha Jean Pierre w’imyaka 36, Sebisusa Eric w’imyaka 38, Bagabo Albert w’imyaka 46, Bapfaguheka Rugiracyane na Matemane Dieme.
Aba baturage bishwe nyuma y’iminsi micye hagaragaye amashusho y’inyeshyamba z’umutwe wa Wazalendo wiyemeje gufatanya na FARDC, bagaragaye bavuga ko bagomba kwirukana Abanyarwanda bose bari ku butaka bwa Congo.
RADIOTV10