Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Andi makuru agezweho y’uko urugamba rwa M23 na FARDC rwifashe

radiotv10by radiotv10
11/10/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Andi makuru agezweho y’uko urugamba rwa M23 na FARDC rwifashe
Share on FacebookShare on Twitter

Kugeza mu masaha ya nyuma ya saa sita, imirwano ya FARDC na M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari ikomereje mu bice bituyemo abaturage mu gace ka Bwiza, ahari kuraswa ibisasu biremereye.

Iyi mirwano imaze iminsi yubuye, aho impande zombi zatangiye zitana bamwana ku bayubuye, kuko umutwe wa M23, wavugaga ko FARDC n’abambari bayo bayigabyeho ibitero mu birindiro byayo.

Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, ukomeje kugaragaza uko uru rugamba ruhagaze umunsi ku wundi, yavuze ko kugeza mu masaaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2023, yari ikomereje mu bice binyuranye.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Lawrence Kanyuka yagize ati “Ku isaaha ya saa 13:00, ibikorwa byo kurimbura ubwoko byakomereje muri Bwiza, aho Ihuriro rya FARDC, FDLR, Abacancuro n’abiyambajwe mu rugamba bari kurasa buhumyi mu bice bituyemo abaturage benshi.”

Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko ibi bikorwa biri gukorwa na FARDC n’abambari bayo, byatumye abaturage batuye muri ibi bice biri kuraswaho, bava mu byabo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko kandi FARDC n’imitwe bari gukorana muri uru rugamba, ku wa 09 Ukwakira bashimuse abaturage b’abasivile barindwi bo mu gace ka Bugomba muri Gurupoma ya Gisigari bari bahunze imirwano, ndetse bakaza kwicirwa mu gace ka Budyuku.

Uyu mutwe kandi wanatangaje amazina y’aba baturage yumvikana ko ari abasanzwe ari Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, dore ko ari bo bibasiwe n’uruhande rwa FARDC, bicwa.

Barimo uwitwa Harerimana Bangirahe w’imyaka 45, Gifishi Sebirare w’imyaka 75, Banzibasha Jean Pierre w’imyaka 36, Sebisusa Eric w’imyaka 38, Bagabo Albert w’imyaka 46, Bapfaguheka Rugiracyane na Matemane Dieme.

Aba baturage bishwe nyuma y’iminsi micye hagaragaye amashusho y’inyeshyamba z’umutwe wa Wazalendo wiyemeje gufatanya na FARDC, bagaragaye bavuga ko bagomba kwirukana Abanyarwanda bose bari ku butaka bwa Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 8 =

Previous Post

Amakuru mashya ku mukozi w’urwego rwa Leta mu Rwanda wagaragaweho ibyanenzwe

Next Post

Kirehe: Abubakaga inzu ifungirwamo abakekwaho ibyaha bahishuye ibyabayeho byabatunguye

Related Posts

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kirehe: Abubakaga inzu ifungirwamo abakekwaho ibyaha bahishuye ibyabayeho byabatunguye

Kirehe: Abubakaga inzu ifungirwamo abakekwaho ibyaha bahishuye ibyabayeho byabatunguye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.