Abacancuro b’Abanyaburayi bakabakaba 300 baherutse kunyuzwa mu Rwanda nyuma yo gukubitwa incuro na M23 mu rugamba bafashagamo FARDC, mbere yo gucyurwa habanje kuba ibiganiro bitoroshye kugira ngo uyu mutwe wemereye kubarekure bashyikirizwe u Rwanda bagombaga kunyuramo. Uyu mutwe wo wanifuzaga ko bagenda bambaye gisirikare.
Inkuru y’aba bacancuro b’Abanyaburayi yabaye kimomo mu gitondo cyo ku ya 29 Mutarama 2025 ubwo bashyikirizwaga u Rwanda ngo babone inzira iberecyeza mu Gihugu cyabo.
Ubwo binjiraga ku mupaka uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, babanje gusakwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ahantu hose kugira ngo batagira ibyo basigarana byahungabanya Abaturarwanda.
Aba bagabo barimo abo bigaragara ko bakamiritse mu bya gisirikare, bagaragazaga ikimwaro cyinshi nyuma yo gutsindwa na M23, no kuba yari ibanje kubagaraguza agati ibereka ko bagize amahitamo mabi yo kuza gufasha ubutegetsi buri kwica abaturage babwo.
Aba bacancuro bagaragaye nyuma y’iminsi ibiri umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma, dore ko wawufashe tariki 27 Mutarama 2025, ndetse nyuma yo gushyikirizwa u Rwanda, bakaba baratashye na bwo nyuma y’iminsi ibiri, kuko buriye rutemikirere tariki 01 Gashyantare.
Ubwo bajyaga kurira indege ibasubiza iwabo, bamwe mu baganirije itangazamakuru, bavuze ko na bo bamenye amakuru y’ukuri ku bibazo biri muri Congo, bakavuga ko umuti wabyo ntahandi wava atari mu biganiro aho kuba mu gatuza k’intwaro na bo bari baje gutangamo umusada.
Aba bagabo bahembwaga agera ku 5 000 USD ku kwezi kuri buri umwe, ubwo umwe muri bo yahabwaga isomo n’Umuvugizi wa M23 mu mashusho yasakaye, yavuze ko bibabaje kuba baza gutanga imbaraga bahabwa aya mafaranga angana uku, nyamara umusirikare wa Congo ahembwa atagera no muri 100 USD.
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/whatsapp_image_2025-01-29_at_13.16_18-397dc.jpg?resize=1000%2C613&ssl=1)
M23 yabarekuye habanje ibiganiro bikomeye
Amakuru avuga ko mbere yuko aba bacancuro barekurwe na M23, habanje kuba ibiganiro bitoroshye kugira ngo uyu mutwe wemere kubarekura bashyirizwe u Rwanda, ubundi basubira muri Romania aho bakomoka, ndetse nta yindi nzira yashobokaga bagombaga kunyuramo atari mu Rwanda.
Andrei Țărnea usanzwe ari Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Romania, aganira na BBC kuri aba bacancuro, yavuze ko kugira ngo M23 yemere kubarekura habanje kuba “ibiganiro bitoroshye.” Kugira ngo inabashyikirize u Rwanda
Amakuru avuga ko habaye ibiganiro byamaze igihe kinini, ndetse bivugwa ko umutwe wa M23 wabashyikirijwe na MONUSCO, wo wifuzaga ko bataha bambaye imyambaro ya gisirikare kugira ngo Isi yose ibabone ko bari mu mirwano mu buryo bweruye.
Gusa ngo aba barwanyi barabyanze, ndetse na byo byabanje kuganirwaho, ariko aba bacancuro barabyanga, ariko uyu mutwe uza kwemera kubarekura, ubundi banyuzwa mu Rwanda kugira ngo babone uko bataha.
Ubwo banyuzwaga mu Rwanda ngo babone uko burira indege ibacyura, bamwe bavugaga ko igisirikare cya Congo gifite imbaraga nke, ndetse ko ubwo urugamba rwabahuzaga na M23 rwari rugeze mu mahina, abakuru muri FARDC bananiwe, bigatuma na bo bamanika amaboko bakishyikiriza MONUSCO.
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/01/GidOPHbXwAA9jRT.jpeg?resize=1024%2C775&ssl=1)
Aho babaga hatahuwe amakuru y’urugamba arimo n’ayakomozaga ku Rwanda
Ikinyamakuru cyitwa Igihe cyohereje abanyamakuru mu mujyi wa Goma nyuma y’urugamba, kivuga ko bigereye mu nyubako yabagamo aba bacancuro iherereye mu rusisiro ruzwi nka Quartier Les Volcans.
Iki kinyamakuru gitangaza ko muri iyi nyubaho hagaragaye inyandiko nyinshi zakoreshwaga n’aba bacancuro zirimo n’iz’imyanzuro yavaga mu nama babaga bakoze, aho bagaragazaga imitegurire y’urugamba.
Izo nyandiko ziganjemo iziri mu rurimi rwo muri Romania, harimo izigaragaza ko mu “guhangana n’umwanzi” bagombaga kumugotera mu mpande eshatu, aho zimwe muri izo nyandiko zinagaragaramo u Rwanda na rwo ruri mu bo bitaga “umwanzi.”
Inkuru z’aba bacancuro b’Abanyaburayi, zagaragaje ikimwaro ku Bihugu by’i Burayi byaruciye bikarumira ntibyamagane ibikorwa nk’ibi byo gukoresha abarwanyi b’abacancuro kandi bihabanye n’amategeko mpuzamahanga.
Ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi, byiguze nk’aho bitamenye inkuru y’aba bacancuro kubera ko gusa ko ari Abanyaburayi, ariko iyo baza kuba abo mu Burusiya, ntayindi nkuru yari kuba igezweho kuri byo.
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/01/GidOPHXWIAAJqvv.jpeg?resize=1024%2C678&ssl=1)
RADIOTV10