Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Anne Rwigara umuvandimwe wa Diane Rwigara yitabye Imana bitunguranye muri America

radiotv10by radiotv10
29/12/2023
in MU RWANDA
1
Anne Rwigara umuvandimwe wa Diane Rwigara yitabye Imana bitunguranye muri America
Share on FacebookShare on Twitter

Anne Uwamahoro Rwigara, umukobwa w’uwari umunyemari Assinapol Rwigara, akaba n’umuvandimwe wa Diane Rwigara wamenyekanye ubwo yinjiraga muri politiki ariko ntayitindemo, yitabiye Imana muri Leta Zunze Ubumwe za America, azize urupfu rutunguranye kuko atari arwaye igihe.

Urupfu rwa Anne Rwigara rwavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023, aho bamwe mu bari hafi y’umuryango wa Assinapol Rwigara, bavugaga ko uyu mukobwa we yitabiye Imana muri Leta Zunze Ubumwe za America ari na ho yabaga.

Aya makuru yanemejwe n’umuryango wa nyakwigendera, ko Anne Rwigara yitabye Imana atarigeze arwara igihe kinini.

Adeline Rwigara Mukangemanyi, umubyeyi wa nyakwigendera yabwiye BBC ati “Ntiyarwaye. Ni iminsi ingahe gusa, ni amayobera gusa.”

Bivugwa ko Anne Rwigara yari amaze iminsi ibiri gusa aribwa mu nda aho yari atuye muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za America, akaba yari afite n’ubwenegihugu bw’iki Gihugu, yaguyemo.

Nyakwigendera kandi ari mu bagarutsweho muri 2017 ubwo we na bamwe mu bo mu muryango we, barimo Diane Rwigara ndetse n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara, batabwaga muri yombi bakurikiranyweho ibyaha birimo guhungabanya umudendezo w’Igihugu.

Gusa Anne Rwigara we yahise arekurwa, mu gihe abo mu muryango we bari bafunganywe bakomeje kuburana no mu rubanza rw’imizi, bakaza kurekurwa bagizwe abere muri 2018.

Nyakwigendera ni umuvandimwe wa Diane Shima Rwigara wigeze kwinjira muri Politiki, ndetse akagerageza gushaka gutanga kandidatire mu matora y’umukuru w’Igihugu ya 2017, ariko igasubizwa inyuma kuko hari ibyo atari yujuje yanaje gukurikiranwaho ko yakoreshejemo inyandiko mpimbano.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Mudatenguha says:
    2 years ago

    Nihanganishije Dianne na na mama na family muriri rusange uwamahoro arasinziriye tuzahurira kunyanja y,ibirahure gusa turababaye nkinshuti n,umuryango nubundi turabashyitsi muriyisi igendere Anne warumukobwabwa mwiza kumutima no kumubiri.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 2 =

Previous Post

Batatu bagwiriwe n’ikirombe barimo uwasize abwiye umugore ko agiye gushaka icyo biririrwa

Next Post

M23 yatangaje igishya mu rugamba ihanganyemo na FARDC rukomeje guhindura isura

Related Posts

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya

by radiotv10
12/12/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare barimo Innocent Munyengango wigeze kuba...

Does family money shape your future? The truth behind wealth inheritance

Does family money shape your future? The truth behind wealth inheritance

by radiotv10
12/12/2025
0

Money is often a sensitive topic, but it is also one of the most important factors that shape a person's...

Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

by radiotv10
11/12/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo u Burundi bwari bukomeje kongera umubare w’Ingabo muri DRC, ndetse zimwe zijya gushinga ibirindiro...

IZIHERUKA

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe
MU RWANDA

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya

12/12/2025
Does family money shape your future? The truth behind wealth inheritance

Does family money shape your future? The truth behind wealth inheritance

12/12/2025
Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

11/12/2025
AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

11/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Habayeho impinduka ku byemezo byari byarafatiwe M23 ku ngingo yari yateje impaka

M23 yatangaje igishya mu rugamba ihanganyemo na FARDC rukomeje guhindura isura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.