Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yavuze ko adashyigikiye ko u Bwongereza bwohereza abashaka ubuhungiro mu Rwanda ngo kuko ari ukwikoreza umutwaro Ibihugu bikennye.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, António Guterres yavuze ko atigeze ashyigikira gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda igamije kubungabunga ubuzima bw’abimukira n’abashaka ubuhungiro.
Yavuze ko umugabane w’u Burayi “ufite inshingano mu bijyanye no kwakira abashaka ubuhungiro biri no mu mahame y’u Burayi.” Ndetse ko biri no mu masezerano y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’Umuryango w’Abibumbye, bikaba biri no mu masezerano mpuzamahanga.
Yakomeje agira ati “Sinigeze njya mu bashyigikiye ibyo kubungabunga impunzi boherezwa mu kindi Gihugu by’umwihariko ukazoherereza mu Gihugu gikennye aho icyizere cy’izamuka ry’ubukungu n’ejo hazaza kiba ari gito.”
Mu iki kiganiro Umunyamabanga w’Abibumbye watanze ikiganiro ubwo yasuraga Ibihugu birimo Senegal, Niger na Nigeria, yavuze ko Afurika ari Umugane uri guhura n’ibibazo by’umwihariko muri iki gihe Isi iri guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ndetse ukaba uri kugirwaho ingaruka n’intambara yo muri Ukraine.
Yagize ati “Ntitwibagirwe ko Afurika ari Umugabane uri gukura mu buryo bwihuse mu myaka 10 ukaba uhuye n’ibi bibazo, ubundi ukazahazwa na COVID kandi Afurika ntiyigeze ibona inkingo zihagije.”
António Guterres yakomeje agaragaza ibibazo biri muri Afurika kandi ko bikomeza kuyigiraho ingaruka mu bihe biri imbere mu gihe itigeze yoroherezwa kubivamo.
Yavuze ko ibihugu byinshi byo kuri uyu Mugabane bifite n’ikibazo cy’ibura ry’ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Yagize ati “Ibihugu byinshi ntibifite ingengo y’imari yo kugura ibikenewe mu gufasha abaturage kandi bikaba bishobora kugira ingaruka z’inzara mu bice bimwe byo muri Afurika mu gihe badafashe ingamba zo kubikemura.”
António Guterres yavuze ko Umuryango w’Abibumbye uri gushaka uburyo watera inkunga Umugabane wa Afurika ubinyujije mu Kigega GCRG (Global Crisis Response Group) kigamije gushakira umuti ibibazo birimo iby’ibiribwa, ingufu ndetse n’ubukungu.
RADIOTV10