Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya- Côte d’Ivoire, William Togui Mel wari umaze iminsi avugwaho kuzinjira muri iyi kipe izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika.
Uyu rutahizamu yasinyishijwe n’ubuyobozi bwa APR FC kuri uyu wa Mbere tariki 07 Nyakanga 2025 nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.
Ubutumwa bw’Ubuyubozi bwa APR FC buha ikaze uyu mukinnyi, bugira buti “Twishimiye kwakira William Togui Mel muri APR FC. Ni umwataka ukomoka mu Gihugu cya Cote d’Ivoire.”
Uyu rutahizamu yari amaze iminsi ari ibanga, ndetse Chairman wa APR yari yaratangaje ko rutahizamu bifuza naramuka asinye azaba abaye umukinnyi wa nyuma APR FC isinyishije muri uyu mwaka.
William Togui Mel, ni rutahizamu w’imyaka 28 akaba yarakiniye amakipe menshi yiganjemo ayo mu barabu gusa akaba yaranakinnye no ku yindi Migabane nk’u Burayi.
Amwe mu makipe yakiniye akomeye, harimo Difaa El Jadida yo muri Morroc muri 2015, yananyuze muri Esperance du Tunis anakira andi makipe yo muri Libya, i Burayi yakiniye FC Gagnoa yo mu Bufaransa anakinira kandi Mechelen na RWDM zo mu Bubiligi aza kuhava ajya muri Hapoel Jerusalem yo muri Israel aho atatinze yerekeza muri Turukiya mu makipe yaho nka Tuzlaspor na Ankara Keçiörengücü ari na yo aherukamo muri 2025.
Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda ya APR FC yegukanye shampiyona ya 2024-2025, izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League muri uyu mwaka.


Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10