Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona cya 19 ibanje kunyagira Rutsiro FC

radiotv10by radiotv10
26/06/2021
in SIPORO
0
APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona cya 19 ibanje kunyagira Rutsiro FC
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya 19 cya shampiyona ibanje kunyagira Rutsiro FC ibitego 6-0 mu mukino w’umunsi wa nyuma wa kamarampaka (Playoffs 2021-2022), umukino wakiniwe kuri sitade Huye n’ubundi aho APR FC yaherukaga kwakirira igikombe cya shampiyona 2019-2020.

APR FC yatwaye igikombe cya 19 cya shampiyona , igikombe yatwaye idatsinzwe umukino n’umwe (full unbeaten run), agahigo yakoze ku nshuro ya kabiri yikurikiranya kuko yanabikoze mu mwaka w’imikino 2019-2020, shampiyona yahagaritswe na COVID-19 igeze ku munsi wa 23.

APR FC yatsindaga ikipe bari bahanganye ibitego 6-0 nk’uko baherukaga kubikora banyagira FC Marines ibitego 6-0 n’ubundi kuri sitade Huye. Ibitego 12 mu mikino ibiri ikurikirana.

Ibitego bitandatu bya APR FC byabontse muri uyu mukino, byatsinzwe na Yannick Bizimana watsinze ibitego bibiri ku munota wa 26′ na 39′ Mugunga Yves ku munota wa 50′ Maombi Jean Pierre witsinze igitego ku munota wa 58′ Ndayishimiye Dieudonne ku munota wa  63′ ndetse na Byiringiro Lague 88′.

Image

APR FC yatwaye igikombe cya 19 cya shampiyona nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ibitego 6-0

Ikipe y’ingabo z’igihugu isoje shampiyona y’uyu mwaka 2020-2021 ifite amanota 19 aho inganya n’ikipe ya AS Kigali ariko APR FC ikaba izigamye ibitego 20 mu gihe ikipe ya AS Kigali yo isoje izigamye ibitego 12.

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga muri uyu mukino bari biteguye gukomeza gukora amateka ni; Manzi Thierry (C), Ishimwe Pierre (GK), Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Buregeya Prince Caldo, Ruboneka Bosco, Niyonzoma Olivier, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel, Nshuti Innocent, Bizimana Yannick na Bizimana Yannick.

APR FC yasoje ku mwanya wa mbere n’amanota 19 n’ibitego 20 izigamye mu gihe AS Kigali babanya amanota ariko ikaba izigamye ibitego 12 kuko yatsinze Police FC ibitego bibiri bya Shaban Hussein Tchabalala na Nkizingabo Fiston.

Image

Mutsinzi Ange, Nizeyimana Djuma, Tuyisenge Jacques, Ombolenga Fitina, Buregeya Prince bishimira igikombe

Espoir FC yasoje ku mwanya wa gatatu n’amanota 10 ikurikirwa na Police FC ifite amanota umunani (8), Marines ni iya gatanu n’amanota arindwi (7).

Rutsiro FC yasoje ku mwanya wa gatandatu n’amanota atandatu mu gihe Rayon Sports ari iya karindwi n’amanota atanu (5), Bugesera FC ni iya munani n’amanota ane (4).

Image

APR FC yahabwaga igikombe cya kabiri cya shampiyona yatwaye yikurikiranya idatsindwa

Image

Manzi Thierry kapiteni wa APR FC yujuje igikombe cya kabiri cya shampiyona mu myaka ibiri amaze muri APR FC

 

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + sixteen =

Previous Post

FERWAFA yemeje ko Habimana Sosthène ari umutoza mukuru w’Amavubi U23 azakina CECAFA anahamagara abakinnyi

Next Post

BURERA: Abahinzi b’ibishyimbo barasaba koroherezwa kubona ibiti byo gushingiriza

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze
MU RWANDA

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

26/01/2026
Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BURERA: Abahinzi b’ibishyimbo barasaba koroherezwa kubona ibiti byo gushingiriza

BURERA: Abahinzi b'ibishyimbo barasaba koroherezwa kubona ibiti byo gushingiriza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.