Monday, October 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

APR FC yerecyeje muri Tanzania muri CECAFA Kagame Cup (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
08/07/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
APR FC yerecyeje muri Tanzania muri CECAFA Kagame Cup (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC izahagararira u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup, yerecyeje muri Tanzania, ahazabera iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 12.

Amakuru yo kuba iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yerecyeje muri Tanzania, yatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ubwo yari ihagurutse i Shyorongi aho isanzwe ikorera umwiherero.

Ubutumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga za APR FC, bugira buti “Ikipe ihagurutse i Shyorongi yerekeza ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe, aho igiye kwitabira imikino ya CECAFA KAGAME CUP 2024 muri Tanzania.”

APR FC iri mu tsinda C, ririmo andi makipe ari yo; Villa SC yo muri Uganda, Singida Black Stars yo muri Tanzania ndetse na Al Mereik Bentui yo muri Sudani y’Epfo.

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, yerecyeje muri Tanzania muri CECAFA Kagame Cup, nyuma y’uko ikomeje kugura abakinnyi bashya, barimo Abanya- Ghana babiri; Richmond Lamptey na Seidou Daouda ndetse na rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ya Mauritania, Mamadou Sy.

Muri iri rushanwa rya CEACAFA Kagame Cup, andi makipe azaryitabira, arimo ari mu itsinda A, rigizwe na Coastal Union yo muri Tanzania, Al-Wadi yo muri Sudan, JKU yo muri Zanziba ndetse na Dekaheda FC yo muri Somalia.

Naho itsinda B ririmo Al Hilal yo muri Sudan, Gor Mahia yo muri Kenya, Red Arrows yo muri Zambia, ndetse na Telecom FC yo muri Djibouti.

Abakinnyi ba APR ubwo bahagurukaga i Shyorongi berecyeza i Kanombe
Kapiteni Niyomugabo Claude ari kumwe n’umunyezamu Ishimpe Pierre

Ubwo bageraga ku Kibuga cy’Indege bahahuriye na rutahizamu w’Amavubi Meddie Kagere

Bahise burira rutemikirere

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 1 =

Previous Post

Nyuma y’u Bwongereza mu Bufaransa naho bishobora guhindura imirishyo muri Guverinoma

Next Post

Menya amahirwe atazwi na benshi ya ‘Camera’ zo muhanda ziha abashoferi

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe
MU RWANDA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

by radiotv10
19/10/2025
0

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya amahirwe atazwi na benshi ya ‘Camera’ zo muhanda ziha abashoferi

Menya amahirwe atazwi na benshi ya 'Camera' zo muhanda ziha abashoferi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.