Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

APR ikoze impanuka igiye mu mukino w’ishiraniro

radiotv10by radiotv10
04/05/2022
in SIPORO
0
APR ikoze impanuka igiye mu mukino w’ishiraniro

Imodoka itwara abagenzi yangiritse cyane

Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka yari itwaye abakinnyi n’abatoza b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, yakoreye impanuka mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo ubwo yari igiye mu mukino wo gushaka itike ya 1/2 cy’igikombe cy’amahoro.

Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, yakoze iyi mpanuka kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Gicurasi ubwo imodoka yari itwaye abakinnyi n’abatoza yerecyezaga kuri stade ya Kigali i Nyamirambo iva i Shyorongi aho isanzwe ikorera umwiherero.

APR ikoze iyi mpanuka yari igiye gukina umukino wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro igomba guhuramo na Marines FC, wo gushaka itike ya 1/2.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko abakinnyi b’iyi kipe ndetse n’abandi bari muri iyi modoka ya APR, ntawakometse, gusa ngo abari mu imodoka itwara abagenzi yagonganye na yo, harimo abakomeretse.

Nta makuru y’icyateye iyi mpanuka, aratangazwa, gusa bigaraga ko imodoka yari itwaye abakinnyi ba APR yakubise iturutse inyuma iyari itwaye abagenzi yo mu bwoko bwa Mini-Bus.

Imodoka yari itwaye abagenzi, yangiritse cyane ku ruhande rw’inyuma mu gihe iya APR yo yamenetse ikirahure cy’imbere.

Kugeza ubwo twatangazaga iyi nkuru, hari taramenyekana niba uyu mukini wa APR na Marines uza kuba cyangwa uri busubikwe.

Ubuyobozi bwa APR FC, bwahise busohora itangazo rivuga iby’iyi mpanuka aho rivuga ko yabaye ubwo iyi kipe yerecyezaga ku kibuga ariko ko ku bw’amahirwe abari muri iyi modoka bose bameze neza.

Imodoka itwara abagenzi yangiritse cyane
Imodoka ya APR yangiritse ariko bidakanganye

Abakinnyi bavuyemo amahoro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + twelve =

Previous Post

Kuva ku mukarani, ukubura umuhanda, umuhinzi w’imiteja kugeza ku banyamahoteri- Inyungu za CHOGM zizagera kuri bose

Next Post

Umukinnyi wa film ukunzwe mu Rwanda yakoranye indirimbo n’umugore we

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukinnyi wa film ukunzwe mu Rwanda yakoranye indirimbo n’umugore we

Umukinnyi wa film ukunzwe mu Rwanda yakoranye indirimbo n’umugore we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.