Hari umugabo utuye mu murenge wa Gatsata akarere ka Gasabo utabaza inshuti n’abagiraneza ko bamufasha mu buryo bw’ubushobozi bwo kuvuza umugore we umaze igihe kinini arwaye uburwayi bwamugize paralarize umubiri wose ku buryo ku rubu ubushobozi bwo kumuvuza bwamushiranye akaba arembeye mu rugo.
Mutavunika Dorcella niwe mubyeyi umaze imyaka 2 arembeye mu rugo bikomeye, uyu mubyeyi yagize ikibazo cyo kuba paralize umubiri wose akimara kubyara nk’uko bisobanurwa n’umugabo we Kazige Bahati, uvuga ko iki kibazo gishobora no kuba cyaraturutse kuburangare bw’abaganga.
Umufasha wa Bahati ararembye bikomeye
Bahati avuga ko yagerageje uko ashoboye kose mu bushobozi yari afite ngo avuze umugore we bikageraho bikananirana ubushobozi burabashirana bitewe n’uko urwego uburwayi bwari bugezeho butabasha kuvuzwa na mutwelle de sante. Ibi byatumye bamusezerera kwa muganga bamwohereza mu rugo abe ariho ajya kurwariza .
“Kazige Bahati umugore wanjye yagize ikibazo ubwo yari amaze kubyara, icyo gihe yabyaye neza. Nanjye ndi gusubira mu rugo kumwitegura dore ko yari butahe uwo munsi, bahise bampamagara ngo agiye muri koma, nahise ngaruka igitaraganya nsanga bamujyanye muri urgence umwana afitwe na nyirakuru. Uwo munsi nibwo mperuka kumva ijwi rye. Koma yayimazemo amezi atatu ayivamo yarabaye gutya mumureba, ubwo ku bitaro byagezeho baradusezerera batubwira ngo muje kurwarira mu rugo”
Mwumve ngo ubu ubushobozi bwaranshiranye kubera nahagaritse akazi ngiran go ngumane nawe mu rugo mwiteho , urabona ko nta na kimwe yakwifasha. Ubwo rero muntize amasengesho, munsabira gukomera ariko n’uwaba afite indi nkunga yamfasha”
Abaturanyi n’ishuti z’ uyu muryango, zivuga ko nazo zigerageza uko zishoboye kose ngo zibehafi uyu muryango ngo ariko ku bwabo gusa ntibabasha kumubonera ubushobozi bwamufasha kwivuza ariyo mpamvu nabo bamusabira ubufasha, ingingo bahuriyeho ari benshi ukurikije abaganiriye na Radio &Tv10.
Umwe muri abo witwa Fifi yateruye agira ati”Uyu mudamu ni inshuti yanjye twabanye kuva mbere hose. Mu by’ukuri arababaye, bigaragara. Tugerageza kumuba hafi uko dushoboye n’ubushobozi buke dufite tukamufasha ariko ku bwacu gusa ntibyadushobokera kumubonera amafaranga yamuvuza. Bamubwiye ko abaye abonye ubuvuzi bwisumbuyeho ashobora gukira. Umuntu wese waba ufite umutima wa kimuntu uzi uko ububabare bumera abaye afite ubushake n’ubushobozi ni ukuri yamufasha”
Bahati wanavukiye muri Repbulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) avuga ko uyu mubyeyi atigeze anonsa umwana yari amaze kubyara kugeza na n’ubu dore ko yahise ajya muri koma y’amezi 3 mu kuyivamo yahise aba paralize umubiri wose, aho amariye gusezererwa mu bitaro ubushobozi bubaye bucye ubu yibera mu rugo mu buzima bugoye.
Mu gihe cyo kurya arira musi sonde, ibiryo biseye gusa, guhumeka ahumekera mu kuma bamucometse mu ijosi dore ko mu mazuru ariho hari iyi iyo sonde ariramo.
Ibyo byose abifashwamo n’umugabo we uvuga ko adateze kumuva iruhande kugeza akize, nawe kuri ubu wahagaritse akazi kugira ngo amwiteho.
Kuri ubu rero arasaba ubufasha yaba leta ndetse n’abagiraneza ku buryo uwakenera kumufasha ashobora no kumubonera kuri Telephone ye igendanwa ariyo 0783721192.