Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Arsenal igiye guhura n’iyoboye shampiyona ishobora kutagaragaramo undi mukinnyi nyuma y’abarimo Kapiteni

radiotv10by radiotv10
23/10/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Arsenal igiye guhura n’iyoboye shampiyona ishobora kutagaragaramo undi mukinnyi nyuma y’abarimo Kapiteni
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Arsenal ibura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ihure na Liverpool iyoboye Shampiyona y’u Bwongereza, yavunikishije myugariro wayo, Umutaliyani Riccardo Calafiori, uje wiyongera ku barimo kapiteni Martin Ødegaard na Bukayo Saka, isanzwe igenderaho.

Ni imvure yagiriye mukino ikipe ye yakiragamo ikipe ya Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine kuri Stade ya Emirates Stadium, aho buri kipe yakinaga umukino wayo wa 3 muri UEFA Champions League 2024-2025.

Arsenal yanatsinze uyu mukino ku gitego 1-0, yavunikije uyu myugariro Riccardo Calafiori wavunitse ku munota wa 68’ w’umukino.

Nubwo uyu mukinni yari yabanje gukomeza gukina uyu mukino nyuma y’ikibazo cy’imvure yo mu ivi, nyuma y’iminota 4 gusa, ku munota wa 72, yisabiye gusimbuzwa, aho yahise avanwa mu kibuga asimburwa na Myles Lewis-Skelly.

Imvune ya Riccardo Calafiori ije mu gihe habura iminsi micye ngo ikipe ya Arsenal yakire Liverpool muri Shampiyona y’u Bwongereza dore ko aya makipe yombi azacakirana kuri iki Cyumweru, tariki 27 Ukwakira 2024.

Arsenal iherutse gutsindwa n’ikipe ya Bournemouth muri Shampiyona, izaba isabwa kwitwara neza muri uyu mukino kugira ngo yigarurire icyizere, dore ko iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 17, mu gihe Liverpool bigiye guhura iyoboye urutonde n’amanota 21.

Mikel Artera utoza ikipe ya Arsenal, nyuma y’umukino wa Shakhtar Donetsk, ubwo yari abajijwe na TNT Sports kuri iyi mvune ya Riccardo Calafiori n’igihe azamara adakina, yagize ati “sinzi uko bimeze. Yumvaga atameze neza ku buryo atakomeza gukina, rero bisa n’aho yagizemo akabazo.”

Uyu mutoza, Mikel Arteta, kandi mu kiganiro n’itangazamakuru yaje kubishimangira muri aya magambo agira ati “yagombaga gusohoka mu kibuga cyane ko yumvaga ari kubabara, sinzi igihe imvune ye izakirira, nta yandi makuru mfite muri aka kanya.”

Imvune ya Riccardo Calafiori ije yiyongera ku z’abandi bakinnyi ba Arsenal, barimo Bukayo Saka, umaze imikino ibiri adakina kubera imvune izwi nka ‘Hamstring Injury’, kapiteni Martin Ødegaard, umaze ukwezi n’igice adakina kubera imvune y’akagombambari (ankle injury), Jurrien Timber, Kieran Tierney n’Umuyapani Takehiro Tomiyasu.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =

Previous Post

Hatangajwe umubare w’amafaranga ya ruswa ishinjwa Umushinjacyaha waregewe Ubushinjacyaha

Next Post

Dore inama Polisi y’u Rwanda yagiriye uwayisabye ko yamufunga ku bushake bwe

Related Posts

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Dore inama Polisi y’u Rwanda yagiriye uwayisabye ko yamufunga ku bushake bwe

Dore inama Polisi y’u Rwanda yagiriye uwayisabye ko yamufunga ku bushake bwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.