Sunday, January 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Arsenal igiye guhura n’iyoboye shampiyona ishobora kutagaragaramo undi mukinnyi nyuma y’abarimo Kapiteni

radiotv10by radiotv10
23/10/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Arsenal igiye guhura n’iyoboye shampiyona ishobora kutagaragaramo undi mukinnyi nyuma y’abarimo Kapiteni
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Arsenal ibura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ihure na Liverpool iyoboye Shampiyona y’u Bwongereza, yavunikishije myugariro wayo, Umutaliyani Riccardo Calafiori, uje wiyongera ku barimo kapiteni Martin Ødegaard na Bukayo Saka, isanzwe igenderaho.

Ni imvure yagiriye mukino ikipe ye yakiragamo ikipe ya Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine kuri Stade ya Emirates Stadium, aho buri kipe yakinaga umukino wayo wa 3 muri UEFA Champions League 2024-2025.

Arsenal yanatsinze uyu mukino ku gitego 1-0, yavunikije uyu myugariro Riccardo Calafiori wavunitse ku munota wa 68’ w’umukino.

Nubwo uyu mukinni yari yabanje gukomeza gukina uyu mukino nyuma y’ikibazo cy’imvure yo mu ivi, nyuma y’iminota 4 gusa, ku munota wa 72, yisabiye gusimbuzwa, aho yahise avanwa mu kibuga asimburwa na Myles Lewis-Skelly.

Imvune ya Riccardo Calafiori ije mu gihe habura iminsi micye ngo ikipe ya Arsenal yakire Liverpool muri Shampiyona y’u Bwongereza dore ko aya makipe yombi azacakirana kuri iki Cyumweru, tariki 27 Ukwakira 2024.

Arsenal iherutse gutsindwa n’ikipe ya Bournemouth muri Shampiyona, izaba isabwa kwitwara neza muri uyu mukino kugira ngo yigarurire icyizere, dore ko iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 17, mu gihe Liverpool bigiye guhura iyoboye urutonde n’amanota 21.

Mikel Artera utoza ikipe ya Arsenal, nyuma y’umukino wa Shakhtar Donetsk, ubwo yari abajijwe na TNT Sports kuri iyi mvune ya Riccardo Calafiori n’igihe azamara adakina, yagize ati “sinzi uko bimeze. Yumvaga atameze neza ku buryo atakomeza gukina, rero bisa n’aho yagizemo akabazo.”

Uyu mutoza, Mikel Arteta, kandi mu kiganiro n’itangazamakuru yaje kubishimangira muri aya magambo agira ati “yagombaga gusohoka mu kibuga cyane ko yumvaga ari kubabara, sinzi igihe imvune ye izakirira, nta yandi makuru mfite muri aka kanya.”

Imvune ya Riccardo Calafiori ije yiyongera ku z’abandi bakinnyi ba Arsenal, barimo Bukayo Saka, umaze imikino ibiri adakina kubera imvune izwi nka ‘Hamstring Injury’, kapiteni Martin Ødegaard, umaze ukwezi n’igice adakina kubera imvune y’akagombambari (ankle injury), Jurrien Timber, Kieran Tierney n’Umuyapani Takehiro Tomiyasu.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + eighteen =

Previous Post

Hatangajwe umubare w’amafaranga ya ruswa ishinjwa Umushinjacyaha waregewe Ubushinjacyaha

Next Post

Dore inama Polisi y’u Rwanda yagiriye uwayisabye ko yamufunga ku bushake bwe

Related Posts

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

by radiotv10
16/01/2026
0

Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma n’abakinnyi batatu barimo Yannick Mukunzi, Faustin Usengimana na Yves Mugunga, mu...

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

by radiotv10
16/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yahaye umukoro abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Handball yitegura Igikombe cya Afurika kigiye kubera mu Rwanda,...

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

by radiotv10
15/01/2026
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, yahagaritswe imikino ine n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), azira imyitwarire...

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

by radiotv10
14/01/2026
0

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwihanganishije ikipe ya Rayon Sports ku bw’ibyago yagize byo gupfusha uwari umuganga w’iyi kipe Dr....

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Adel Amrouche wari umutoza Mukuru w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, yirukanywe nyuma yo gukorerwa...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
17/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Dore inama Polisi y’u Rwanda yagiriye uwayisabye ko yamufunga ku bushake bwe

Dore inama Polisi y’u Rwanda yagiriye uwayisabye ko yamufunga ku bushake bwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.