Australie yatangaje ko igiye gukaza amategeko agenga gutunga intwaro, nyuma y’uko ku wa Mbere, muri iki gihugu hatangiye ibikorwa byo kunamira abiciwe mu gitero gikomeye kurusha ibindi byabaye mu myaka hafi 30 ishize.
Ni igitero cyagabwe n’umuhungu na se bifatanyije, aho bishe abantu 15 bari bitabiriye ibirori by’Abayahudi byabereye ku mucanga wa Bondi Beach i Sydney.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, Polisi yatangaje ko umugabo w’imyaka 50 wagabye icyo gitero yahise apfira aho cyabereye, bituma umubare w’abapfuye ugera ku bantu 16, mu gihe umuhungu we w’imyaka 24 na we yarashwe akajyanwa mu bitaro ameze nabi cyane.
Polisi yavuze ko abantu 40 bari hagati y’imyaka 10 na 87, barimo abapolisi babiri, bakomerekeye muri iki gitero, ndetse bamwe ngo bari bakomeretse bikabije.
Polisi ntiyigeze itangaza amazina y’abagabye icyo gitero, icyakora yavuze ko uwo mugabo yari afite uruhushya rwo gutunga intwaro kuva mu 2015 kandi yari afite intwaro esheshatu zemewe n’amategeko.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Tony Burke, yavuze ko uwo mugabo yageze muri Australie mu 1998 afite viza y’umunyeshuri, mu gihe umuhungu we yari umwenegihugu wavukiye muri Australie.
Iki gitero cyazamuye impungenge ku mategeko agenga gutunga intwaro muri Australie, icyakora Minisitiri w’Intebe, Anthony Albanese, yavuze ko azasaba Inama y’Abaminisitiri gusuzuma uburyo bwo kugena umubare ntarengwa w’intwaro umuntu yemerewe gutunga ku ruhushya rw’intwaro, ndetse no kureba igihe uruhushya rukwiye kumara.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10







