Umuhanzi Nyarwanda Bruce Melodie uri muri Leta Zunze Ubumwe za America, yakoze ikiganiro kuri radio ari kumwe na Shaggy yavuyemo ibyatunguranye, aho yavuze ko muri 2008 yagiye mu gitaramo cye, adafite ayo kwishyura, none ubu akaba ari umuhanzi bakorana.
Bruce Melodie wahuye na Shaggy bakagirana ibiganiro ndetse bakanasangira, banakoze ikiganiro cyatambutse kuri radio ya Kidd Nation yo muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Muri iki kiganiro, Bruce Melodie yabajijwe aho akomoka, avuga ko ari uw’i Kigali mu Rwanda muri Afurika y’Iburasirazuba, byanatumye abanyamakuru babaza uburyo yahuye na Shaggy, umuhanzi w’ikirangirire.
Shaggy wahise asubiza iki kibazo, yavuze ko itsinda rifasha Bruce Melodie ryegereye inshuti ye yitwa Steve akumva indirimbo y’uyu muhanzi nyarwanda yitwa Funga Macho, akumva ni nziza bidasanzwe.
Ati “Yarayumvise yahise ampamagara, arambwira ngo ‘Shaggy iyi ndirimbo ni nziza cyane, ndi kuyumva kandi nayikunze, ni nziza bidasanzwe, ifite uburyo budasanzwe.”
Shaggy avuga ko na we yayumvise akumva ijwi ry’uyu muhanzi nyarwanda ridasanzwe, bagahita bemeza ko bazakorana, ndetse bakaza gukorana bifashije iya kure.
Shaggy yavuze ko yumvise Melodie ari umuhanzi udasanzwe, ndetse atanga urugero rwo kuba aherutse kwegunaka igihembo muri Trace Awards.
Melodie abajijwe uburyo yabonye America, yavuze ko yahishimiye cyane nubwo ari Igihugu gikonje ugereranyije no mu Rwanda.
Shaggy na yongeye kuvuga ko ubwo yazaga mu Rwanda muri 2008, yasanze ari Igihugu cyiza bidasanzwe, gifite isuku yaba ku muhanda n’ahandi hose, ndetse kikaba kiri ku murongo.
Melodie yahise avuga ko ubwo Shaggy yazaga mu Rwanda, we yari akiri umwana muto, ndetse ko yari yagiye mu gitaramo nk’ugiye kureba uyu muhanzi w’ikirangirire wari waje mu Rwanda.
Ati “Nari umusore muto, ukishahisha mu muziki nza kumva ko Shaggy azaza kuririmba i Kigali, kandi ntabwo nari mfite amafaranga yo kugura tike yo kwinjira mu gitaramo [abari mu kiganiro baraseka] ariko ubu ndi kumwe na Shaggy, ndabishimira Imana. Ni iby’agaciro.”
RADIOTV10