Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

B.Melodie muri America yavuze ibyabaye mu myaka 15 bigaragaza ko ibiri kuba ari nk’ibitangaza

radiotv10by radiotv10
29/11/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
B.Melodie muri America yavuze ibyabaye mu myaka 15 bigaragaza ko ibiri kuba ari nk’ibitangaza
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Nyarwanda Bruce Melodie uri muri Leta Zunze Ubumwe za America, yakoze ikiganiro kuri radio ari kumwe na Shaggy yavuyemo ibyatunguranye, aho yavuze ko muri 2008 yagiye mu gitaramo cye, adafite ayo kwishyura, none ubu akaba ari umuhanzi bakorana.

Bruce Melodie wahuye na Shaggy bakagirana ibiganiro ndetse bakanasangira, banakoze ikiganiro cyatambutse kuri radio ya Kidd Nation yo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Muri iki kiganiro, Bruce Melodie yabajijwe aho akomoka, avuga ko ari uw’i Kigali mu Rwanda muri Afurika y’Iburasirazuba, byanatumye abanyamakuru babaza uburyo yahuye na Shaggy, umuhanzi w’ikirangirire.

Shaggy wahise asubiza iki kibazo, yavuze ko itsinda rifasha Bruce Melodie ryegereye inshuti ye yitwa Steve akumva indirimbo y’uyu muhanzi nyarwanda yitwa Funga Macho, akumva ni nziza bidasanzwe.

Ati “Yarayumvise yahise ampamagara, arambwira ngo ‘Shaggy iyi ndirimbo ni nziza cyane, ndi kuyumva kandi nayikunze, ni nziza bidasanzwe, ifite uburyo budasanzwe.”

Shaggy avuga ko na we yayumvise akumva ijwi ry’uyu muhanzi nyarwanda ridasanzwe, bagahita bemeza ko bazakorana, ndetse bakaza gukorana bifashije iya kure.

Shaggy yavuze ko yumvise Melodie ari umuhanzi udasanzwe, ndetse atanga urugero rwo kuba aherutse kwegunaka igihembo muri Trace Awards.

Melodie abajijwe uburyo yabonye America, yavuze ko yahishimiye cyane nubwo ari Igihugu gikonje ugereranyije no mu Rwanda.

Shaggy na yongeye kuvuga ko ubwo yazaga mu Rwanda muri 2008, yasanze ari Igihugu cyiza bidasanzwe, gifite isuku yaba ku muhanda n’ahandi hose, ndetse kikaba kiri ku murongo.

Melodie yahise avuga ko ubwo Shaggy yazaga mu Rwanda, we yari akiri umwana muto, ndetse ko yari yagiye mu gitaramo nk’ugiye kureba uyu muhanzi w’ikirangirire wari waje mu Rwanda.

Ati “Nari umusore muto, ukishahisha mu muziki nza kumva ko Shaggy azaza kuririmba i Kigali, kandi ntabwo nari mfite amafaranga yo kugura tike yo kwinjira mu gitaramo [abari mu kiganiro baraseka] ariko ubu ndi kumwe na Shaggy, ndabishimira Imana. Ni iby’agaciro.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Abayobozi batatu mu nzego Nkuru z’u Rwanda bitabiriye Inteko ya Polisi Mpuzamahanga muri Austria

Next Post

Amakuru mashya kuri rutahizamu Youssef byavugwaga ko agiye gusohoka muri Rayon

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya kuri rutahizamu Youssef byavugwaga ko agiye gusohoka muri Rayon

Amakuru mashya kuri rutahizamu Youssef byavugwaga ko agiye gusohoka muri Rayon

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.