Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Babiri bafashwe mu gicuku bakekwaho igikorwa kibangamira uwarokotse Jenoside ku nshuro ya kabiri

radiotv10by radiotv10
08/04/2025
in MU RWANDA
0
Uwigeze gufungwa akabanza kubura n’ubu abaturage baramutangira ubuhamya
Share on FacebookShare on Twitter

Abagabo babiri bo mu Kagari ka Gakoni mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, bafashwe saa munani z’ijoro batera amabuye ku nzu ya Mujyambere Boniface uhagarariye Ibuka muri uyu Murenge nyuma yuko n’ubundi bari bayateye ariko bakaburirwa irengero baza kongera mu gicuku aba ari bwo bafatirwa mu cyuho.

Byabaye mu ijoro rishyira ku ya 07 Mata 2025, aho abari bataramenyekana bateye amabuye ahagana saa mbiri z’ijoro ku nzu ya Mujyambere bagahita bihisha.

Amakuru yahise amenyekana ndetse ubuyobozi burahagera icyakora bubura abari babikoze hahita hakazwa ingamba zo gucunga umutekano hafi y’urugo rwa Mujyambere.

Amabuye yongera kugwa ku nzu y’uyu muturage saa munani z’ijoro aba ari bwo hafatwa Nteziryayo Frodouard w’imyaka 35 na Minani Abdulkarim w’imyaka 33 nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Daniel Ndamyimana.

Ati “Mu masaha ya saa munani nagiye kumva numva n’ubundi barampamagaye bambwira ko bongeye kumva amabuye kuri ya nzu, birumvikana irondo ryari riryamiye amajanja hafi aho ngaho birangira rikoze akazi barafatwa.”

Mu gihe ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gikomeje kugaragara muri aka Karere ka Rusizi aho abarokotse bagenda bakorerwa urugomo, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel avuga ko abakiyifite bagomba kumenya ko imbaraga zahagaritse Jenoside zigihari bityo ko badakwiye gukina n’umuriro.

Ati “Kuba hari bamwe buririra ku gihe nk’iki kigoye aho tuba dutangiye kwibuka bagatangira kubyutsa ingengabitekerezo ya Jenoside, turababwira ko ijisho n’imbaraga zahagaritse Jenoside zigihari. Uwahirahira wese ashaka kugaragaza ibibi bimurimo muri iki gihe turamugira inama yo kudakina n’umuriro.”

Hari hatarashira n’ukwezi n’ubundi muri uyu Murenge hagaragaye umwana w’imyaka 15 wateye mugenzi we umusumali hafi y’ijisho, aho byavuzwe ko yari yabanje kumubwira amagambo yumvikanamo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 2 =

Previous Post

Huye: Abarokotse Jenoside bongeye kugaragaza ikikibatera agahinda

Next Post

Kigali: Umukozi wo mu rugo akurikiranyweho gutangaza amagambo akomeretsa yumvikanamo ingengabitekerezo ya Jenoside

Related Posts

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

IZIHERUKA

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye
MU RWANDA

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

26/01/2026
Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Umukozi wo mu rugo akurikiranyweho gutangaza amagambo akomeretsa yumvikanamo ingengabitekerezo ya Jenoside

Kigali: Umukozi wo mu rugo akurikiranyweho gutangaza amagambo akomeretsa yumvikanamo ingengabitekerezo ya Jenoside

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.