Abantu babiri bafatiwe mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu nyuma yo kwinjiza mu Gihugu magendu y’imyenda ya caguwa, ubwo bari bayitwaye mu modoka saa munani z’ijoro.
Aba bafashwe, barimo uw’imyaka 43 n’undi wa 22, aho bari bafite amabalo 16 y’imyenda ya caguwa binjizaga mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Aba bafatiwe mu Mudugudu w’Akimitoni mu Kagari ka Butaka mu Murenge wa Bugeshi, batwaye iyi myenda mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufata aba bantu, byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.
Yagize ati “Binyuze mu bukangurambaga n’ubufatanye bukomeye n’abaturage, bidufasha gutahura abishora mu bucuruzi bwa magendu n’ibitemewe, n’inzira baba bifashishije mu kujya kubikwirakwiza. Ikindi twibutsa bene abo bantu, ni uko habaho amarondo n’imikwabu bihoraho byo kubashakisha, bigera no mu mihanda minini ari naho benshi muri bo bafatirwa, tunashimira abaturage baduha amakuru.”
ICYO AMATEGEKO AVUGA
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$ 5000).
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko kugambirira kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).
RADIOTV10