Abacururiza mu isoko rya Gakeri ryo mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, barataka ibihombo baterwa n’imivu y’amazi itwara ibicuruzwa byabo bakibaza icyo imisoro batanga ikora kuko iki gihombo cyose bagiterwa no kuba bacururiza hasi.
Abacururiza muri iri soko rya Gakeri riri mu Kagari ka Kavumu muri uyu Murenge wa Ruhango, bavuga ko batumva icyabuze ngo bakorerwe isoko nyamara badasiba gutanga imisoro.
Umwe ati “Iyo imvura iguye nsanga ibyanjye byagiye abana bo muri santere bakabitoragura bakabyihekenyera ngasanga n’ibyanjye byuzuyemo umucanga n’ibitaka byose, niba umukiliya yari kuza kunyorera yasanga byuzuyemo icyondo ngo ntabwo arabiyora ngo ubwo byabaye icyondo, ni ikibazo nyine ni umwanda.”
Undi mucuruzi avuga ko ikibabaje ari uko iki kibazo kizwi n’abayobozi ariko bakomeje kukirengagiza nyamara kimaze imyaka 10.
Aba bacuruzi bakomeza bavuga ko batumva icyo imisoro batanga ikora mu gihe bamaze imyaka isaga 10 bagaragariza ubuyobozi iki kibazo kibaremereye ariko ntibugire icyo bugikoraho.
Undi ati “Kandi nyobozi si uko zitahagera, aha hantu hagera abayobozi urabona ko hegereye kaburimbo, hakagera nyobozi zitandukanye ariko bakabibona gutya ntacyo babivugaho.”
Akomeza agira ati “Tugire imisoro dutanga, tugire kunyagirwa reba n’ubu imvura iri kugwa turi kunyagirwa, abandi barayitanga bikagira umumaro bakabibona, twebwe ni mpamvu ki nta bikorwa biboneka?”
Uretse aba bacuruzi kandi, n’abaguzi bakunze kuza guhahira muri iri soko, bagirwaho ingaruka no kuba iri soko ridakoze.
Umwe ati “Natwe abaguzi nyine turunama tugakora hasi kandi twakagombye kugura duhagaze ariko n’imvura iyo iguye biranyagirwa bikajyamo ibyondo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose yatanze icyizere ko iri soko rigiye gukorwa bityo ko aba bacuruzi n’abaguzi bashonje bahishiwe.
Ati “Icyizere bagombye kuba bagifite kuko nzi ko amakuru bayafite; ubu hari agasoko bagiye kububakira kandi kazatangira kubakwa uyu mwaka tugiye gutangira kandi numva ko ayo makuru bagombye kuba bayafite, icyizere bakigire kuko dufite umufatanyabikorwa ugiye kukubaka uriya mwaka kazaba kabonetse.”
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10
Ariko nukuri niba reta yita kumuturage bite kusu jyisoko jyagakeri babubakire isoko apana agasoko byaba bibabaje kuba isoko riremwa nabantu batandukanye bimpande zose bagihahira hasi kd arisoko twavugako mukarere rikomeye muyambere none ngo umuyobozi ngo bazabubakira agasoko ntanubwo bidushimishije