Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko bajya kwivuza ntibakirwe nyamara barishyuye imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, bakavuga ko biterwa no kuba abana babo barubatse ingo ariko batarasezeranye n’abo babana.
Bamwe muri aba baturage bagaragaza ko ikibazo cy’abana babo baba bafite ingo ariko batarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko gikomeje kubabera ingorabahizi ku buryo batakibona uko bivuza bakoresheje ubwisungane mu kwivuza nyamara baba barabwishyuye.
Uwitwa Nyiramana avuga ko afite umuntu we abana n’umugore batarasezerana, ku buryo bamuwbira “Ngo umuhungu wanjye keretse abanje gusezerana ngo nibwo bamunkuraho kandi arafunzwe. Rero mbura uko nivuza kandi naratanze mituweri, nagiye mu rindi vuriro banca ibihumbi umunani kandi ndi umukene; narivuje biranga kandi n’ubu iyo ndwaye mbura uko mbigenza.”
Uyu kimwe n’abandi baturage bagaruka ku ngaruka bibagiraho nyamara ngo badahwema kukigaragariza ubuyobozi ngo bubafashe kugikemura.
Nzabahimana Florence ati “Hari igihe umuntu atanga amafaranga agafata mu bihumbi icumi, makumyabiri cyangwa mirongo itatu bitewe n’uburemere bw’indwara.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Umuganwa Marie Chantal yamenyesheje umunyamakuru ko umuntu yemerewe gukurwa ku cyiciro cy’ababyeyi be, igihe yasezeranye n’uwo baba mu buryo bwemewe n’amategeko.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10