Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar  yakatiwe gufungwa imyaka ibiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar, icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, rumuhanisha gufungwa imyaka ibiri.

 

Izindi Nkuru

Bagirishya Jean de Dieu usanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), yahamijwe iki cyaha nyuma y’uko yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021.

 

Icyo gihe yagiye gufungirwa kuri Sitasiyo ya Kicukiro y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Amategeko agena ko gukoresha inyandiko mpimbano bihanwa hifashishijwe ingingo ya 276 iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko zitarenze miliyoni 5 Frw

Icyaha Jado Castar yari akurikiranyweho gifitanye isano n’iperereza riri gukorwa bijyanye n’icyatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali.

Perezida wa FRVB, Me Ngarambe Raphaël, ari mu bahamagajwe na RIB, ariko we yahise ataha.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru