Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, bavuga kubona Inka muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, bisaba gutanga ruswa yakwa mu ibanga, kandi igatangwa n’abishoboye, mu gihe izi nka zagenewe kuzamura imibereho y’abatishoboye.
Bamwe mu bo mu Mudugudu w’Isangano mu Kagari ka Murehe muri uyu Murenge wa Gahara bavuga ko basabwa amafaranga mu ibanga rikomeye kugira ngo bahabwe inka.
Bavuka ko ari n’ababa bari ku rutonde rw’abagomba korozwa aya matungo ariko ngo ntibayabone kuko batabonye ayo mafaranga yo gutanga.
Nkurunziza Thomas yagize ati “Kugira ngo mbone inka narebye bisaba kuba nakora mu mufuka kuko nabonye ari zo nzira bicishwamo kandi ku rutonde rw’Ubudehe ndiho.”
Aba baturage bavuga kandi ko noneho basigaye basabwa amafaranga menshi, ku buryo atari buri wese wabasha kuyabona, bigatuma abagakwiye guhabwa ayo matungo bakomeza kuba aboro [abantu batoroye].
Undi ati “Byarakomeye bari gushyiraho menshi. Niba ari makumyabiri niba ari bingahe, ko ubona nisaziye…Oya noneho barengejeho mbere yari ayo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira avuga ko iki kibazo kitari kizwi, ariko ko niba koko aba baturage bakwa amafaranga kugira ngo bahabwe inka, ari amakosa akomeye.
Yagize ati “Ni bwo mbyumvise. Ubundi hari amabwiriza agenga uko gahunda ya Girinka ikorwamo, ubwo tugiye kubikurikirana turebe uko biteye, icyo kibazo abaturage bavuga gikosorwe, n’ababifitemo uruhare dukurikirane uko bahanwa.”
Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe n’umukuru w’Igihugu mu mwaka 2006 mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’imirire mibi no guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza mu Banyawanda binyuze mu koroza imiryango itishoboye.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10