Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bakora ibitaramo, Bakina umupira,…- Muri Gereza ya Muhanga ubuzima burakomeza

radiotv10by radiotv10
22/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Bakora ibitaramo, Bakina umupira,…- Muri Gereza ya Muhanga ubuzima burakomeza
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) bugaragaza ko muri za Gereza ubuzima bukomeza kuko abazirimo bakomeza guhabwa uburenganzira bemererwa n’amategeko, nko kwidagadura, kuvurwa ndetse n’ibindi.

Inzego z’ubutabera mu Rwanda zikunze kugaragaza ko hari politiki yo guhindura uburyo bwo gufungamo abantu, bikarushaho kuba kugororwa aho kumva ko abagiye muri za Gereza baba bagiye guhanwa.

Muri urwo rwego; Leta y’u Rwanda yagiye itangiza ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha imfungwa n’abagororwa guhabwa uburenganzira bemererwa n’amategeko.

Hatangijwe uburyo bwo kwigisha imyuga abafunzwe ndetse bakanahabwa n’impamyabumenyi kugira ngo igihe bazaba basohotse babashe kwiteza imbere bakoresheje ubumenyi basohokanye.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa (RCS) rwagaragaje uko umunsi w’abafungiye muri Gereza ya Muhanda, uba uteye.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga z’uru rwego, agaragaza abafungiye muri iyi Gereza ya Muhanga, bari gukina umukino w’amaboko wa Volleyball.

Inmates in Rwandan Prisons are treated in accordance with National and International laws and Regulations on Prison management and Human Rights.

A typical day in Muhanga Prison (Former Gitarama Prison) ⬇️ pic.twitter.com/bPQBKxca44

— Rwanda Correctional Service (@RCS_Rwanda) October 20, 2022

Nanone kandi iyo bari mu gihe cy’akaruhuko, baridagadura, aho muri aya mashusho haragaragaramo bamwe mu mfungwa bari kubyina umuziki mu buryo bugezweho, ndetse abandi bari gucuranga bakoresheje ibikoresho by’umuziki bigezweho.

Muri aya mashusho, imfungwa zigaragaza akanyamuneza k’umuziki uba uri gucurangwa na bagenzi babo ndetse bakanyuzamo bakabakomera amashyi nkuko bisanzwe bikorwa mu bitaramo bya muzika.

Urwego rushinzwe Imfungwa n’abagororwa kandi rutangaza ko muri iyi Gereza ya Muhanga, abafungiyemo bakora ibikorwa by’Ubukorikiri kandi “Bagahabwa igice kimwe cy’amafaranga kiva mu byagurishijwe.”

Muri iyi Gereza hanatangirwa amasomo y’imyuga ajyanye no gukora amashanyarasi ashobora kuzabafasha mu gihe bazaba bageze hanze.

Hari n’uburyo kandi bahabwa umwanya wo kuvugisha imiryango yabo, bakoresheje telefone yabugenewe, ndetse bakanahabwa serivisi z’ubuvuzi zigezweho.

Muri iyi gereza hari n’icyumba cyabugenewe kibamo mudasobwa zifasha imfungwa n’abagororwa gukurikirana dosiye z’ibirego byabo dore ko ikurikirana rya dosiye z’ibirego, rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Harimo n’ikigo gitanga serivisi z’uburezi bw’abana bato gifasha ababyeyi bafunganywe n’abana babo bakiri bato, guhabwa uburezi no kwitabwaho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + seven =

Previous Post

Mozambique: RDF yongeye kuvumbura izindi ntwaro zari zarahishwe n’ibyihebe

Next Post

Indege ya RwandAir yakoreye impanuka yoroheje i Rusizi

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Indege ya RwandAir yakoreye impanuka yoroheje i Rusizi

Indege ya RwandAir yakoreye impanuka yoroheje i Rusizi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.