Inkoko yari yo ngoma ku Banyarwanda benshi babyukiye kuri site z’itora ngo bigenere amahitamo y’imiyoborere y’imyaka itanu iri imbere, aho baramutse bajya gutora Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite, mu gikorwa cyari gitegerejwe na benshi. Hari abafatiye ifunguro rya mu gitondo kuri site kuko bazindutse iya rubika.
Ni amatora ya Perezida wa Repubulika y’ay’Abadepite abaye ku nshuro ya mbere ahujwe, aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga, mu bice byose by’Igihugu, haramutse hari gukorwa iki gikorwa cy’amatora.
Muri iki gikorwa cyatangiye ku isaaha ya saa moya za mu gitondo (07:00’), bamwe bazindutse iya rubika kubera ubwuzu n’amatsiko baba bamaranye igihe bategerezanyije iki gikorwa, ku buryo benshi bakitabiriye batabashije gufata ifunguro rya mu gitondo.
Iki gikorwa cy’amatora yo mu Rwanda, benshi bakunze kuvuga ko aba ari ubukwe, n’ubundi cyongeye kugaragaramo udushya, turimo imyiteguro n’uburyo site zarimbishijwe zigatakwa byihariye, ndetse kuri kuri Site imwe yo mu Karere ka Musanze, abakitabiriye mu gitondo, babashije gufata ifunguro rya mu gitondo.
Ni kuri Site yo mu Muduhudu wa Nyiraruhengeri mu Kagari ka Rwebeya, aho abaje gutora muri iki gitondo, basangaga hari amandazi ndetse n’icyayi bibategereje, kugira ngo babashe gufatira ifunguro rya mu gitondo aha, kuko babyutse kare bakagenda batikoze ku munwa.
Iri funguro ryafatwaga n’umuturage ubwo yabaga amaze gutora, kugira ngo ahite ahitira mu mirimo ye atagombye kujya gushaka ifunguro, kuko bamwe bazindutse mu gitondo.
Abatoreye ku zindi site kandi, nabo ibyishimo byari byose, bavuga ko uyu munsi bari bawutegerezanyije amatsiko menshi, kuko ari wo wo kugena uko Igihugu cyabo kizaba kimeze mu bihe biri imbere.
Mukanyubahiro Philonille, umwe mu baturage uvuga ko yari atagerezanyije amatsiko menshi iki gikorwa cy’amatora, avuga ko yabyutse saa cyenda z’ijoro, ubundi akitegura kugira ngo ajye mu matora.
Ati “Saa kumi n’imwe nari nageze hano dutorera, kuko numvaga mbyishimiye cyane, itariki numvaga itazagera vuba, n’ubu ndumva nishimye cyane. Urabona ko iyi tariki iza rimwe mu myaka ingahe, urumva rero nari mbyishimiye cyane.”
Mukanyubahiro Philonille avuga kandi ko aho atuye baraye umuhuro kuko iki gikorwa cy’amatora, ubundi basanzwe bagifata nk’ubukwe.
Ati “Mu muhuro twanyweye agafanta nk’abantu b’abarokore, turabyina turishima, twaririmbye iz’Imana, twaririmbye iz’Igihugu, zose mbese twaririmbye ariko nyine turanezerewe.”
RADIOTV10