Bamwe mu bamotari ntibishimiye kongera gukoresha “mubazi” batabanje kwigishwa imikorere yazo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hari abamotari batemeranya n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ryabo buvuga ko bwabanje kubasobanurira ibigendanye n’isubukurwa ku ikoreshwa rya mubazi, bakavuga ko bongeye guhatirwa kuzifata ngo nyamara abenshi muri bo bataranigishwa no kuzikoresha.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’ishyirahamwe y’abamotari buvuga ko kubufatanye na RURA ngo basobanuriye bihagije abamotari ndetse n’abatega moto ibigendanye na “mubazi”.

Izindi Nkuru

Déo Muvunyi,umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu iterambere ry’ubwikorezi mu kigo ngenzuramikorere (RURA), mu kiganiro gito aheruka kugirana n’umunyamakuru wa Radio&TV10 asobanura ko utubazo dutandukanye twagaragaye mu ikoreshwa rya “mubazi” twanatumye idindira idateye kabiri gusa ngo ikoreshwa ryayo niryongera gusubukurwa tuzaba twakemutse.

“Ibibazo byose byagaragaye mu itanga ry’iyi mubazi ndizera noneho ko kuri iyi nshuro byahawe umurongo,hafashweumwanya uhagije wo gusobanurira abamotari ibyayo kuburyo bazayikoresha bayizi neza.”

Ubwo Radio&TV10 yageraga ahatangirwaga “mubazi” nshya kugira ngo iganire n’abamotari ku kijyanye niba kuri iyi nshuro imbogamizi bagaragazaga zaracyemutse.

Abamotari bihariye 75% by'abakora impanuka badafite ubwishingizi

Abamotari ntibavuga rumwe na FERWACOTAMO ku kijyanye na mubazi

Umuyobozi w’impuzamasyirahamwe y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO),  Ngarambe Daniel yavuze ko  ku bufatanye n’ikigo ngenzuramikorere (RURA)  bafashe umwanya uhagije wo kuganiriza abamotari ku buryo ngo kuri iyi nshuro bumva neza ibigiye kubakorerwa.

“Naha turi urabona ko hari abakorerabushake bagomba gusobanurira abamotari ibyo badasobanukiwe. Barabisobanuriwe hano mu makoperative yabo ku buryo ubu babizi byose”

Abamotari bo ntibemeranya n’ibyo umuyobozi wabo avuga kuko bavuga ko icyo babonye gusa ari ubutumwa bubamenyesha umunsi wo kuza kuzifatiraho ngo ariko  nta na rimwe bigeze begerwa  ngo basobanurirwe kuri “mubazi” kuko abenshi banahagaritse kuyikoresha kubera kuyigiraho ubumenyi bucye no kutayivugaho rumwe n’abagenzi.

“Barabeshya babidusobanuriye ryari se ko aribwo tukiva muri guma mu rugo?….Icyo twabonye ni message za federasiyo itubwira ko tugomba kuza gufata mubazi nshya. Ntakindi bigeze badufasha “

Moto Zidakoresha Mubazi Zigiye Gukurwa Mu Mihanda Ya Kigali - Taarifa

Abamotari bavuga ko mubazi bakunze kuyishwaniraho n’abagenzi

“Ni ikibazo iyo baje baduturaho ibintu tutazi iyo biva niyo bijya ni nayo mpamvu tubikoresha tutanabyishimiye bikanaduteranya n’abagenzi kuko birabahenda ariko kubera ari gahunda ya Leta ntitwabyanga”

Kugeza ubu mu mujyi wa Kigali habarirwa abamotari barenga 30,000 mu gihe mu gihugu hose basaga ibihumbi mirongo itandatu (50,000).

Abo muri Kigali biteganijwe ko ntawuzarenza tariki ya 3 Nzeri 2021 adafite “mubazi” nk’uko bitangazwa n’ikigo ngenzuramikorere (RURA) ku bufatanye na Polisi y’igihugu n’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda ( FERWACOTAMO).

Inkuru ya: Olivier TUYISENGE/RadioTV10 Rwanda

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru