Wednesday, December 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

radiotv10by radiotv10
18/07/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona
Share on FacebookShare on Twitter

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga muri serivisi z’imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo rurusheho kwiteza imbere.

Byatangajwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Saraya Hakuziyaremye ubwo hasozwaga ubukamnguramba bw’amezi arindwi mu Turere tune twahereweho mu gukangurira abagore gukoresha ikoranabuhanga muri Serivisi z’imari hifashishijwe telefoni.

Ubushakashatsi bwa karindwi buheruka ku mibereho y’ingo bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishanibare, bwagaragaje ko 8% by’abaturage b’Akarere ka Ngoma batarasobanukirwa gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari. Ni umubare wiganjemo abagore nk’uko byagaragajwe ko hari icyuho kinini mu imikoreshereze y’ikoranabuhanga hagati y’umugore n’umugabo.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko ingo zifite smartphone mu Karere ka Ngoma zingana na 25,1 %.

Banki Nkuru y’u Rwanda ku bufatanye Mobile Money, hashyizweho gahunda yo guhugura abagore ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi z’imari hifashishijwe telefoni.

Kayitaramirwa Claudine yemeza ko aya mahugurwa ku ikoranabuhanga muri serivisi z’imari yabafashije nubwo ngo hakiri imbogamizi z’uko bose bataragerwaho na telefoni zo kwifashisha.

Yagize ati “Byamfashije kumva ko amafaranga najya nyabika kuri Mobile Money, numva biramfashije cyane, kuko nayabikaga mu ntoki cyangwa mu rugo nkayasesagura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie ashishikariza abagore gukoresha amatsinda basanzwe bakoreramo yo kwizigamira kugira ngo abadafite Smartphone babashe kuzibona, ari na ko bakoresha konti zabo ziri mu bigo by’imari bifashishije telefoni.

Ati “Icya mbere ni uguhindura imyumvire ni cyo gikomeye, kuko iyo umugore abonye umugabo afite telefoni we yumva ntacyo bimubwiye, akavuga ati ‘nzatira’. Nubundi basanzwe baba mu matsinda mato mato yo kwizigamira, ya myumvire ihindutse izakumvisha ko mu by’ingenzi ukeneye na telefoni igomba kubamo kugira ngo ubashe kuyikoresha mu ikoranabuhanga uzigama, uguza ni uko ugomba kuba uyifite icyo ni cyo dusaba abagore.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye yatangaje ko iyi gahunda izakomereza mu tundi Turere ariko izanagera ku rubyiruko mu rwego kurushaho gukoresha serivisi z’imari.

Ati “Nubwo tuvuga ko dusoje uyu mushinga nka Banki Nkuru y’u Rwanda, ni igikorwa kigiye gukomeza kugira ngo ntihagire umugore usubira inyuma mu kugezwaho serivisi z’imari. Ikindi twanasabwe ni uko uyu mushinga twagura ukagera no ku rubyiruko kuko na bo byagiye bigaragara ko rrubyiruko rutagera kuri serivisi z’imari ku buryo bukwiye.”

Mu mezi arindwi iyi gahunda yo guhugura abagore mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga muri serivisi z’imari itangijwe mu Turere twa Nyamasheke, Rulindo, Nyaruguru na Ngoma, aka Ngoma ni ko kabaye aka mbere mu guhugura umubare munini w’Abagore, aho kahuguye abagera ku bihumbi 16, mu gihe mu Turere uko ari tune hahuguwe ababarirwa mu bihumbi 36.

Abagore bahuguwe bishimiye ubumenyi bungutse
Ubuyobozi bwongeye kugaragariza abagore ibyiza by’ikoranabuhanga mu rwego rw’imari
Urubyiruko na rwo rushonje ruhishiwe

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =

Previous Post

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Next Post

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Related Posts

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

by radiotv10
17/12/2025
0

Umusore wo mu Murene wa Runda mu Karere ka Kamonyi, akurikiranyweho kwica umukecuru amukubise ishoka ubwo yamusangaga iwe nyuma yuko...

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

by radiotv10
16/12/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC cyatanze ibisobanuro by’uburyo umuntu ashobora kubona ko yanduye cyangwa atanduye Virusi itera SIDA akoresheje agakoresha...

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

by radiotv10
16/12/2025
0

Abanyeshuri barenga 100 b’ikigo cy’ishuri cya ‘Wise and Smart School’ cyo mu Karere ka Musanze n’abarezi babo, basuye Polisi y’u...

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

by radiotv10
16/12/2025
0

Itorero ADEPR rigiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 85 rimaze ribayeho, rivuga ko muri iyi myaka hari byinshi ryishimira ryagezeho nko kubaka...

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

by radiotv10
16/12/2025
0

Urutonde rwashyizwe hanze n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, rugaragaza uko imijyi ikurikiranaga ku ireme rya serivisi z’ubuvuzi n’imitangire yazo, Umujyi wa Kigali...

IZIHERUKA

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda
MU RWANDA

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

by radiotv10
17/12/2025
0

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

16/12/2025
Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

16/12/2025
Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.