Umugore wo mu gace ka Lambayque muri Peru byari byemejwe ko yapfuye, bagiye kumushyingura, bamanura isanduku mu mva, bumva ari gusakurizamo avuga ko ari muzima, bafunguye bahita bakubitana amaso bagwa mu kantu.
Uyu mugore witwa Rosa Isabel Cespede Callaca w’imyaka 36 y’amavuko, yari yakuwe mu bitaro byo muri aka gace by’ikitegererezo bizwi nka Hospital Ferrenafe, bababwira ko yapfuye ndetse na bo bamucyura mu isanduku.
Daily Star dukesha iyi nkuru yashyizwe mu Kinyarwanda na RADIOTV10, ivuga ko uyu mugore byavugwaga ko yishwe n’impanuka ndetse mu muryango bagakora ikiriyo.
Ubwo bateruraga isanduku ngo bajye gushyingura nyakwigendera, Cespede Callaca yarogoye umuhango wo kumuherekeza atangira gusakuriza mu isanduku.
Abavandimwe be bari bahetse isanduku, bahise bayitura barayifungura basanga koko aracyari muzima ndetse bahita bakubitana amaso.
Juan Segundo Cajo, umwe mu bakozi b’iri rimbi ryari rigiye gushyingurwamo uyu mugore yagize ati “Yahise abumbura amaso ari kubira icyunzwe. Ako kanya nahise njya mu biro byanjye mpamagara Polisi.”
Yaje kwitaba Imana
Umuryango w’uyu mugore wahise umusubiza ku bitaro byari byababwiye ko yapfuye, ariko n’ubundi yari afite intege nke ndetse mu masaha macye yakurikiyeho bwo yaje kwitaba Imana.
Gusa umuryango we wakamejeje, uri gusaba ubuyobozi bw’ibi bitaro gutanga ibisobanuro by’uburyo batangaje ko yapfuye nyamara yari agihumeka.
Nyirasenge yagize ati “Turifuza kumenya impamvu umwisengeneza wanjye yagaragaje ko ari muzima ubwo twari tugiye kumushyingura. Dufite amashusho agaragaza uko yinyagamburaga ari mu isanduku.”
Abo mu muryango wa nyakwigendera bavuga ko yari akiri muri coma ubwo ibitaro byemezaga ko yapfuye ku buryo bemeza ko yashobora kuvurwa hakiri kare agakira.
Polisi y’i Peru yo yatangiye iperereza kuri iki kibazo aho yatangiye kubaza ibitaro byakiriye uyu mugore bwa mbere.
RADIOTV10