Thursday, September 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

Basketball: Ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda ntizitabira irushanwa yahoze itegura

radiotv10by radiotv10
16/04/2024
in BASKETBALL, SIPORO
0
Basketball: Ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda ntizitabira irushanwa yahoze itegura
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Espoir BBC ntiri mu makipe azakina ‘Genocide Memorial Tournament’ (GMT) kuko itari mu makipe ane ya mbere, mu gihe iyi kipe yahoze itegura iyi mikino yabanje kwitwa Memorial Gisembe wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva mu 2013, igikorwa cyo Kwibuka binyuze mu mikino kizwi nka ‘Genocide Memorial Tournament’, gitegurwa na za Federasiyo ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo ndetse na Komite Olempike.

Muri Basketball, irushanwa rya GMT, rigitangira ryitabirwaga n’amakipe yose yo mu Gihugu yo mu cyiciro cya mbere ndetse n’amwe yatumirwaga yo hanze.

Uko amakipe yagiye yiyongera kuko hanashyizwemo ayo mu cyiciro cya kabiri, amakipe yatumirwagamo na yo yagiye agabanuka.

Uyu mwaka wa 2024, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball ritangaza ko ryahuye n’imbogamizi z’uko igihe ari gito kubera amarushanwa menshi, kuko hiyongereyeho irya ‘Rwanda Cup’, nayo ifite imikino myinshi izatangira mu mpera z’uku kwezi, ndetse na Rwanda Basketball League na Basketball Africa League (BAL).

Ishyirahamwe rya Basketball kandi ritangaza ko izindi mbogamizi ari ukuba harabuze abaterankunga b’irushanwa, aho habonetse umuterankunga umwe ari we BK Arena, yemereye iri shyirahamwe inyubako ya BK Arena iminsi ibiri gusa bituma irushanwa rizamara igihe gito.

Ibi ni byo byagendeweho hemezwa amakipe azitabira GMT 2024, hafashwe amakipe 4 ya mbere ku rutonde rwa shampiyona y’imikino ibanza (First Round), hagakinwa imikino yo gukuranwamo muri 1/2 n’imikino ya nyuma.

Kuki Espoir BBC itagaragaye mu irushanwa rya GMT 2024?

Ikipe ya Espoir BBC ntiyakuwe mu irushanwa kimwe n’uko n’andi makipe atari muri 4 ya mbere aho shampiyona igeze, atazirabira iyi mikino.

Amakipe azakina iyi mikino

Mu bagabo: Patriots BBC, APR BBC, REG BBC na Tigers BBC.

Mu bagore: REG WBBC, APR WBBC, KEPLER WBBC na GS Marie Reine WBBC.

Gahunda y’imikino:

Ku wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2024:

Abagore:

  1. APR BBC (1st) vs Kepler (4th) – 2pm
  2. GS Marie Reine (2nd) vs REG BBC-4pm

Abagabo:

  1. Patriots BBC (1st) vs Tigers (4th)-6pm
  2. APR BBC (2nd) vs REG BBC (3rd)-8pmyou

Amakipe azatsinda ku wa Gatanu, azahurira ku mukino wa nyuma ku wa Gatandatu mu bahungu ndetse no mu bakobwa.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × two =

Previous Post

Menya igikorwa Tshisekedi yagaragayemo nyuma y’iminsi ataboneka mu ruhame

Next Post

Nyabihu: Uko Polisi yatahuye magendu yafatiwe mu ikamyo nyuma y’uko abari bayirimo birutse

Related Posts

CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

by radiotv10
03/09/2025
0

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, yatsinze umukino wayo wa mbere muri iri...

Amavubi yageze muri Nigeria ahabwa umukoro na Perezida mushya wa FERWAFA

Amavubi yageze muri Nigeria ahabwa umukoro na Perezida mushya wa FERWAFA

by radiotv10
03/09/2025
0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, yageze muri Nigeria, kwitegura umukino uzayihuza n’ikipe y’iki Gihugu mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe...

Intego Ikipe y’Igihugu Amavubi ihagurukanye i Kigali yerekeza muri Nigeria

Intego Ikipe y’Igihugu Amavubi ihagurukanye i Kigali yerekeza muri Nigeria

by radiotv10
02/09/2025
0

Ikipe y’Igihugu y'u Rwanda ‘Amavubi’ yahagurutse i Kigali yerecyeje muri Nigeria gukina umukino w’umunsi wa karindwi gushaka itike y'Igikombe cy'Isi...

APR FC yamenye amakipe bazahura muri CECAFA Kagame Cup

APR FC yamenye amakipe bazahura muri CECAFA Kagame Cup

by radiotv10
28/08/2025
0

Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup, yisanze mu itsinda rya kabiri ririmo ikipe ya NEC...

Al Merreikh yo muri Sudani ibaye ikipe ya kane ije gukorera Pre-season mu Rwanda

Al Merreikh yo muri Sudani ibaye ikipe ya kane ije gukorera Pre-season mu Rwanda

by radiotv10
28/08/2025
0

Ikipe ya Al Merreikh yo muri Sudan yabaye iya 4 yo mu mahanga ije mu Rwanda kuhitegurira umwaka w’imikino (pre-season...

IZIHERUKA

IFOTO: Hagaragajwe ikimenyetso gishimangira ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwinjira muri Congo guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

IFOTO: Hagaragajwe ikimenyetso gishimangira ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwinjira muri Congo guhangana na AFC/M23

by radiotv10
04/09/2025
0

Ingabo z’u Rwanza zagobotse abayobozi b’ibanze muri Mozambique zibaha inyoroshyarugendo

Ingabo z’u Rwanza zagobotse abayobozi b’ibanze muri Mozambique zibaha inyoroshyarugendo

04/09/2025
Ibyo wamenya ku ndege zitwara-Drone zizakora nka Taxi mu Rwanda bibaye bwa mbere muri Afurika

Ibyo wamenya ku ndege zitwara-Drone zizakora nka Taxi mu Rwanda bibaye bwa mbere muri Afurika

04/09/2025
Eng.- VIDEO: Inside the RDF’s battle against terrorists in Cabo Delgado

Eng.- VIDEO: Inside the RDF’s battle against terrorists in Cabo Delgado

04/09/2025
Uwa mbere mu basitari bitabiriye ibirori byo KwitaIzina yageze mu Rwanda

Uwa mbere mu basitari bitabiriye ibirori byo KwitaIzina yageze mu Rwanda

03/09/2025
Hatangajwe umuhanda umwe muri Kigali uzamara amasaha abiri ufunze n’impamvu

Hatangajwe umuhanda umwe muri Kigali uzamara amasaha abiri ufunze n’impamvu

03/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyabihu: Uko Polisi yatahuye magendu yafatiwe mu ikamyo nyuma y’uko abari bayirimo birutse

Nyabihu: Uko Polisi yatahuye magendu yafatiwe mu ikamyo nyuma y’uko abari bayirimo birutse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

IFOTO: Hagaragajwe ikimenyetso gishimangira ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwinjira muri Congo guhangana na AFC/M23

Ingabo z’u Rwanza zagobotse abayobozi b’ibanze muri Mozambique zibaha inyoroshyarugendo

Ibyo wamenya ku ndege zitwara-Drone zizakora nka Taxi mu Rwanda bibaye bwa mbere muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.