Wednesday, September 11, 2024

Menya igikorwa Tshisekedi yagaragayemo nyuma y’iminsi ataboneka mu ruhame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, wari umaze iminsi ateza impaka bitazwi aho aherereye, yagaragaye ari mu gitambo cy’Ukarisitiya [Misa] cyo gusabira Se wabo Musenyeri Gérard Mulumba wahitanywe n’icyorezo cya Covid-19.

Icyumweru cyari cyuzuye, Perezida Félix Tshisekedi atagaragara mu ruhame, ndetse bikaba byarazamuye impaka, aho byavugwaga ko yagiye i Bruxelles mu Bubiligi kwivuza.

Nanone kandi ikinyamakuru cyo mu Bubiligi cyari cyatangaje ko Tshisekedi yagiye mu Rwanda mu ibanga rikomeye, ariko biza guhakanwa n’Ibiro bya Perezida wa DRC, ndetse iki kinyamakuru na cyo kiza kubinyomoza, kinabisabira imbabazi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere, byatangaje ko Tshisekedi yitabiriye igitambo cy’Ukarisitiya.

Mu butumwa bwatangajwe na Perezidansi ya Congo ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize iti “Kuri uyu wa Mbere muri Kiliziya ya Notre dame de Fatima, Perezida Félix Tshisekedi yitabiriye misa yo gusabira Musenyeri Gérard Mulumba wari ukuriye ibikorwa by’umuryango w’iwabo.”

Musenyeri Gérard Mulumba wakorewe igitambo cyo kumusabira, amaze imyaka ine yitabye Imana, aho yapfuye tariki 15 Mata 2020 azize icyorezo cyari cyugarije Isi muri icyo gihe cya Covid-19.

Iki gitambo cyo gusabira Musenyeri Gérard Mulumba, cyabaye nyuma y’amasaha macye, Kiliziya Gatulika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, inenze ibyakorewe Karidinali Fridolin Ambongo, Arikiyepisikopi wa Arikidiyoseze ya Kiliziya Gatulika ya Kinshasa, wasuzuguriye ku Kibuga cy’Indege cya N’Djili, ubwo yangirwaga kunyura mu nzira y’abanyacyubahiro yari asanzwe yemerewe.

Tshisekedi yitabiriye igitambo cya Misa cyo gusabira Se wabo

Padiri Justin Kalonji

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts