Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

Basketball: Umukinnyi uherutse kwigaragaza mu Rwanda yinjiye muri Shampiyona ya mbere ku Isi

radiotv10by radiotv10
15/10/2024
in BASKETBALL, SIPORO
0
Basketball: Umukinnyi uherutse kwigaragaza mu Rwanda yinjiye muri Shampiyona ya mbere ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Isaiah Miller wafashije ikipe ya APR BBC kwegukana igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka, akanigaragaza mu mikino ya kamarampaka, yamaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa San Antonio Spurs isanzwe ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri USA (NBA), inafatwa nk’iya mbere ku Isi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, Ikipe ya San Antonio Spurs yatangaje ko isinyishije uyu musore n’ubundi usanzwe akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho ari ku rutonde rw’abakinnyi iyi kipe izakoresha muri Shampiyona izatangira tariki 22 Ukwakira 2024.

Isaiah Miller yari aherutse gufasha APR BBC kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka mu Rwanda, itsinze ikipe ya Patriots imikino 4-2.

Uyu musore watanze ibyishimo bikomeye muri Basketball y’u Rwanda, yanegukanye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu mikino ya kamarampaka.

Isaiah Miller nubwo yasinyiye San Antonio Spurs BBC ikina NBA, azajya anifashishwa na Austin Spurs BBC ikaba ari nk’ikipe yayo ya kabiri yo ikina NBA G League wageraranya nk’icyiciro cya kabiri.

Amakuru ahari, avuga ko APR BBC yamaze gusimbuza Isaiah Miller undi munyamerika Antino Alvarez Jackson Jr wakiniraga ikipe ya REG BBC, ndetse akaba azafasha iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu mu mikino ya Basketball Africa League (BAL).

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + thirteen =

Previous Post

Hasobanuwe icyatumye hafatwa icyemezo cyo gufunga Irimbi rya Nyamirambo

Next Post

OUR OPINION: DRC: WHO BENEFITS FROM THE CRIME?

Related Posts

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yahumurije abakunzi b’iyi kipe bamaze kwiheba ko batakiri mu makipe ahatanira igikombe cya...

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye yakiriye ikipe y’iki Gihugu nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika, ayigenera ibihembo binyuranye, birimo agashimwe...

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

by radiotv10
20/01/2026
0

Umukinnyi wa Real Madrid n'Ikipe y'Igihugu ya Maroc, Brahim Diaz wahushije penalitiki ku mukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika, yanditse...

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

by radiotv10
20/01/2026
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko igitego cyanzwe cya APR FC mu mukino wayihuje na El Merrikh SC,...

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko Umutoza mukuru w’iyi Kipe, Bruno Ferry yapfushije umubyeyi we Jean Pierre Ferry, nyuma y'iminsi...

IZIHERUKA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?
AMAHANGA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
OUR OPINION: DRC: WHO BENEFITS FROM THE CRIME?

OUR OPINION: DRC: WHO BENEFITS FROM THE CRIME?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.