Ifoto ya Perezida Paul Kagame aramukanya n’umwana wo mu muryango wa Minisitiri w’Urubyiruko mushya, yongeye gushimangira ko Umukuru w’u Rwanda akunzwe na buri.
Ni ifoto yafashwe kuri uyu wa Kane tariki 30 Werurwe 2023, ubwo hari hahumuje umuhango wo kwakira indahiro za Minisitiri mushya w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah.
Nyuma yuko Perezida Paul Kagame ayoboye uyu muhango akanakira indahiro za Minisitiri, habayeho igikorwa cyo gufata amafoto y’urwibutso, aho umuryango wa Minisitiri wifotoranyije n’Umukuru w’u Rwanda.
Mu gufata aya mafoto, umwana muto w’umuhungu wa Minisitiri, yagiye kuramutsa Umukuru w’Igihugu, bahuza urugwiro dore ko Perezida Kagame akunze kugaragaza ko akunda abana cyane.
Ni ifoto yazamuye ibinezaneza muri benshi, bagiye basangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga zabo, iyi foto, bagaragaza ko bishimira uburyo Umukuru w’Igihugu yisanzura kuri bose.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo na we yagize icyo avuga kuri iyi foto, yifashishije amafoto abiri, arimo imwe uyu mwana ajya kuramutsa Perezida amuha ikiganza n’indi yamuhobeye.
Ubutumwa bwa Yolande Makolo buherekeje aya mafoto, yagize ati “Byatangiye bahezanya ibiganza batuje, ariko nyuma bahita baba inshuti mu buryo bwihuse. Nabikunze.”
Urukundo Perezida Kagame akunda abana, akunze kurugaragariza mu mafoto akunze kwifotozanya n’umwuzukuru we, umwana wa Ange Ingabire Kagame, ndetse n’amashusho.
Nko mu mashusho aheruka kugaragara, Perezida Paul Kagame yariho aha umugisha umwuzukuru we, akoresheje uburyo bumenyerewe muri Kiliziya Gatulika bakoresho iyo batanga isakaramentu ryo gukomeza, bagakora ikimenyetso cy’umusaraba ku gahanga n’agashyi ku itama.
Muri aya mashusho na yo yakunzwe na benshi, umwuzukuru wa Perezida na we ahita abikora nkuko yabikorewe na Sekuru.
RADIOTV10