Monday, September 9, 2024

Inkuru ibabaje ku mugabo wasetsaga abantu ku mbuga nkoranyambaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunya-Ghana Ahuofe Abrantie wari uzwi nka Tupac kubera kwisanisha na we mu myambarire, wagaragaraga mu mashusho magufi asekeje, yitabye Imana azize urupfu rutarasobanuka.

Amakuru avuga ko Ahoufe yitabiye Imana iwe kuri uyu wa Kane tariki 30 Werurwe 2023 nyuma yo gukora amashusho yatambukaga imbonankubone (live) y’amasaha 16.

Ikinyamakuru Yen News kivuga ko icyateye urupfu rwa Ahoufe kitaramenyekana, ariko urupfu rwe rwabaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga.

Umwe mu baraperi uzwi nka Jay Bhad wo mu itsinda rya Asakaa Boys, yemeje urupfu rw’uyu munyarwenya mu mashusho yashyize hanze.

Jay Bhad, mu mashusho yemeza urupfu rwa Ahuofe Abrantie, yayaherekesheje ubutumwa bugira buti “Ubuzima ni bugufi koko, uruhuke mu mahoro Ahuofe, ugiye kare, tuzagukumbura.”

Ahuofe yari amaze kuba ikirangirire ku mbuga nkoranyambaga, byumwihariko kuri TikTok, yakundaga kugaragaraho yambaye imyambaro minini imenyerewe ku baraperi, yari inazwi ku wo yisanishaga na we, nyakwigendera Tupac.

Amashusho y’uyu mugabo yanashyirwaga ku zindi mbuga nkoranyambaga nko kuri status za WhatsApp, yasetsaga benshi kubera uburyo uyu mugabo yitwaraga.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok yari amaze kubaho ikimenyabose, yari afite abamukurikira (Followers) miliyoni 3,9, mu gihe amashusho ye yari amaze kurebwa na miliyoni 39,8 aho yari amaze gushyiraho videwo 217.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts