Abantu batanu barimo umugore umwe baregwa kwica umugabo bamukase ijosi bamusanze mu rugo iwe mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, babyemereye Urukiko banavuga uko babikoze, babisabira imbabazi.
Aba bantu batanu baburanishijwe kuri uyu wa Mbere tariki 07 Nyakanga 2025 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye mu rubanza rwaregewe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye.
Ni mu gihe iki cyaha baregwa cyokwica umuntu, cyabaye tariki 07 Kamena 2025 mu Mudugudu wa Ngoma III mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye.
Ibi byamenyekanye ubwo abantu bajyaga mu rugo rw’uyu mugabo w’imyaka 57 aho yari acumbitse, bagasanga yapfuye yakaswe ijosi.
Ubushinjacyaha buvuga ko “Mu iburanisha, abaregwa baburanye bemera icyaha, basobanura uko umugambi bawucuze, bagacurisha imfunguzo z’inzu nyakwigendera yari acumbitsemo, byagera nimugoroba bakajya kumutegera mu nzu iwe atashye yakwinjira bagahita bamufata bakamuniga bamufashe n’amaguru, umwe agafata icyuma akamukata ijosi agapfa, babisabira imbabazi.”
Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwasabiye bane mu baregwa igifungo cya burundu buri wese hashingiwe ku ngingo y’ 107 y’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu gihe uwanze gutanga amakuru nyuma yo kumenya ko nyakwigendera azicwa asabirwa igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, rwapfundikiye urubanza, rwemeza ko ruzasoma icyemezo cyarwo tariki 21 Nyakanga 2025.
RADIOTV10