Mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragara abana barengeje imyaka 13 batarakandagira mu ishuri birirwa bazerera bakanishora mu ngeso mbi, aho ababyeyi babo bavuga biterwa n’ubukene bwabo butuma batabona amikoro yo gushyira mu ishuri abana babo.
Aba bana bakunze kugaragara mu Kagari ka Gitwa mu Murenge wa Tumba, banishora mu ngeso mbi zo gukorakora, ndetse bamwe bakirirwa ku muhanda basabiriza.
Ababyeyi babo bavuga ko ubukene ari bwo butuma batarabashije kubajyana ku ishuri. Nyiraneza Claudine avuga ko afite abana babiri batigeze bajya ku ishuri.
Ati “Si uko ntashaka ko abana bajya ku ishuri, ahubwo nta bushobozi. Kubona ibikoresho by’ishuri n’imyenda birancanga. Iyo ndangije imirimo yo mu rugo mba ntazi aho nakura amafaranga yo kubajyana ku ishuri.”
Kankindi Anita na we yagize ati “Umwana wanjye afite imyaka 13, ariko ntabwo yigeze ajya ku ishuri. Iyo umwana akubwiye ngo ndashaka kwiga ukabona nta kintu ufite mu ntoki birababaza cyane, tubura uko tubigenza ngo bajye kwiga.”
Bamwe muri aba bana batiga bavuga ko bakunda kwiga ariko bakaba barabuze ubushobozi bwo kujya ku ishuri.
Umwe muri bo w’imyaka 13 yagize ati “Njye nifuza kwiga nk’abandi bana, ariko mama ambwira ko nta bushobozi afite. Niba mbona abandi bajya ku ishuri jye ntajyayo kandi twarabyirukanye birambabaza.”
Undi we w’imyaka 12 yagize ati “Ntabwo nigeze njya ku ishuri. Ubu ndara nzenguruka mu gasantere, rimwe na rimwe nkajya gufasha abantu mu mirimo yo mu rugo kugira ngo mbone icyo ndya.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko nta rwitwazo na rumwe rukwiye gutuma umwana atajyanwa ku ishuri, kuko Leta ifasha ababyeyi batishoboye.
Ati “Nta mpamvu n’imwe yakabaye ituma umwana atajya kwiga kuko n’ubundi abana badafite ubushobozi barafashwa nk’abatishoboye. Turasaba ababyeyi kujyana abana ku ishuri abadafite ubushobozi bagafashwa.”
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10







