Abafite imirima mu cyanya gihuriweho gihingwamo imbuto mu Mirenge ya Kabarondo na Murama mu Karere ka Kayonza n’igice gito cy’Akarere ka Ngoma, bataka ubujura bakorerwa n’abataramenyekana, bitwikira ijoro bakaza kwiba imyaka yabo, ku buryo babona bazacyura amaramasa.
Aba baturage bakorera ubuhinzi mu Midugudu ya Rugazi, Rurenge na Rwakigeri ahari icyanya gikorwamo ubuhinzi b’imbuto, bavuga ko nta cyizere cyo gusarura bafite kubera ubu bujura bakorerwa.
Uwiringimana Marcel ati “Ari voka barasoroma, ari imyembe barasoroma, ari amaronji barasoroma n’ibifenesi byose, urebye umuhinzi ntakintu abasha kuvanamo, cyane cyane ko ibifenesi byerera hasi usanga babitwaye.”
Mugenzi we na we yagize ati “Bahemgera nka nimugoroba, kuko iyo tugiye guhinga mu gitondo saa sita twahingura, bo bakaducunga duhinguye bagahita bajyamo. Ntabwo tumenya abo aribo ariko tumenya ko ari abajya kwahiramo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko aba bahinzi bashyizwe muri Koperative mu buryo bwo kwicungira ibikorwa byabo, gusa akavuga ko bagiye gukorana na bo bakarebera hamwe uko ikibazo giteye.
Ati “Icyo twasaba aba baturage ni ukumva ko ibikorwa bakwiye kubyumva nk’ibyabo kuko igihe hari hakirimo Akarere kabitaho konyine icyo gihe twabashaga kubirinda. Uyu munsi mu gihe twubakiye Koperative ubushobozi ikaba ibasha kuba iriho ifite ubushobozi, ntabwo byakabaye ngombwa ko Akarere kongera kurinda iriya mirima yabo.”
Uyu Muyobozi agira inama aba bahindi gusaba ubuyobozi bwa Koperative yabo, gukurikirana iki kibazo bugashyiraho n’uburyo bwo kurinda imirima yabo, ariko ko n’ubuyobozi bugiye kubaba hafi.


Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10