Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bavugishije itangazamakuru bagaragaza akarengane none ako bakorewe ni agahomamunwa

radiotv10by radiotv10
31/01/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bavugishije itangazamakuru bagaragaza akarengane none ako bakorewe ni agahomamunwa
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bari abakozi bashinzwe gucunga umutekano ku Bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke, baravuga ko birukanywe na Kompanyi bakoreraga nyuma yo kugaragariza itangazamakuru ko inzara ibageze habi kubera igihe bari bamaze badahembwa.

Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2022, bamwe mu bari abakozi ba kompanyi ishinzwe gucunga umutekano izwi nka Excellent Security Ltd, bari babwiye RADIOTV10 ko bamaze amezi atatu badahembwa.

Icyo gihe umwe yari yagize ati “Urumva nyine inzara ni hatari itumereye nabi kuko uraza ukirirwa usinzirira hano mu kazi.”

Aho bagaragarije itangazamakuru iki kibazo, bahise bahabwa umushahara w’ukwezi kumwe, ariko bamwe muri bo bari bavuganye n’Itangazamakuru, byabagizeho ingaruka kuko batangiye gutotezwa, ndetse bamwe biza kubaviramo kwirukanwa, ntibanishyurwa n’amafaranga bari babasigayemo.

Uwishema David, umwe muri aba birukanywe, avuga ko ubuyobozi bwa kompanyi ya Excellent, bwatangiye kubabaza abavuganye n’itangazamakuru.

Ati “Bamwe twaremeye ndetse uwahamagaye kuri Radiyo yanyu (Radio 10) we yahise ataha ngo kuko ari we nyirabayazana.”

Akomeza avuga ko abari bavuganye n’umunyamakuru kuva icyo gihe bagiye batotezwa kuko iyo bajyaga gupanga akazi “noneho umushefu akadutoteza akicara avuga ngo muzongera guhembwa ari uko muvuganye n’itangazamakuru.”

Bavakure Andre na we wirukanywe azira kuvugisha umunyamakuru, yagize ati “Twaje gutotezwa cyane batubwira ngo twandike statement [inyandiko yo kwisobanura] bambwira ko nakoze n’amakosa akomeye kuko navugishihe abanyamakuru, birangira gutyo ariko n’abandi bagenzi banjye babandikishije statement kuko bakoze ikosa rikomeye cyane ngo ntabwo bari gutanga amakuru. Ni uko banyirukanye nyine ndataha.”

Aba bahoze bakorera iyi kompanyi, bavuga ko ikibabaje ari uko birukanywe ntibanahabwe amafaranga bari babereyemo.

Gatsinzi Geofrey Ntege umwe mu bayobozi b’iyi kompanyi ya Excellent Security Ltd, yari yabajijwe kuri iki kibazo cy’abakozi bari bamaze igihe badahembwa, ariko avuga ko “atari byo.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora, Dr Kanyarukiko Salathiel yabajijwe niba iyi kompanyi ihora mu bibazo n’abakozi bayo bidashobora kwanduza isura y’ibi bitaro, avuga ko nubwo badafite uruhare mu gutuma aba bakozi badahembwa ariko koko bidashimisha ubuyobozi bw’ibi bitaro.

Avuga ko bagiranye amasezerano n’iyi kompanyi ko bazajya bayishyura ari uko ibagaragarije ko na yo yahembye abakozi bayo.

Ati “Iyo basakuje ntabwo biba bitureba ubundi, biba bireba kampani ariko natwe tugerageza kubakurikirana kuko turababaza ngo ‘ese kuki mutahembye abakozi kugira ngo tubishyure?’.”

Dr Kanyarukiko Salathiel avuga ko ibi Bitaro byandikira ubuyobozi bw’iyi kompanyi buyinenga ariko ko nibikomeza gutya, baba bashobora no gusesa amasezerano, hakongera gutangwa isoko kandi ko iyi kompanyi iyo igarutse gupiganirwa isoko biba bigoye kongera kuyiriha.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 18 =

Previous Post

Congo yafashe ikindi cyemezo kigaragaza ko itifuza ineza mu byayo n’u Rwanda

Next Post

Ifoto y’uwihimbiye umurimo mu bukerarugendo asangira ikigori n’inka yazamuye amarangamutima ya benshi

Related Posts

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

IZIHERUKA

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye
MU RWANDA

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

26/01/2026
Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ifoto y’uwihimbiye umurimo mu bukerarugendo asangira ikigori n’inka yazamuye amarangamutima ya benshi

Ifoto y’uwihimbiye umurimo mu bukerarugendo asangira ikigori n’inka yazamuye amarangamutima ya benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.