Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bavugishije itangazamakuru bagaragaza akarengane none ako bakorewe ni agahomamunwa

radiotv10by radiotv10
31/01/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bavugishije itangazamakuru bagaragaza akarengane none ako bakorewe ni agahomamunwa
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bari abakozi bashinzwe gucunga umutekano ku Bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke, baravuga ko birukanywe na Kompanyi bakoreraga nyuma yo kugaragariza itangazamakuru ko inzara ibageze habi kubera igihe bari bamaze badahembwa.

Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2022, bamwe mu bari abakozi ba kompanyi ishinzwe gucunga umutekano izwi nka Excellent Security Ltd, bari babwiye RADIOTV10 ko bamaze amezi atatu badahembwa.

Icyo gihe umwe yari yagize ati “Urumva nyine inzara ni hatari itumereye nabi kuko uraza ukirirwa usinzirira hano mu kazi.”

Aho bagaragarije itangazamakuru iki kibazo, bahise bahabwa umushahara w’ukwezi kumwe, ariko bamwe muri bo bari bavuganye n’Itangazamakuru, byabagizeho ingaruka kuko batangiye gutotezwa, ndetse bamwe biza kubaviramo kwirukanwa, ntibanishyurwa n’amafaranga bari babasigayemo.

Uwishema David, umwe muri aba birukanywe, avuga ko ubuyobozi bwa kompanyi ya Excellent, bwatangiye kubabaza abavuganye n’itangazamakuru.

Ati “Bamwe twaremeye ndetse uwahamagaye kuri Radiyo yanyu (Radio 10) we yahise ataha ngo kuko ari we nyirabayazana.”

Akomeza avuga ko abari bavuganye n’umunyamakuru kuva icyo gihe bagiye batotezwa kuko iyo bajyaga gupanga akazi “noneho umushefu akadutoteza akicara avuga ngo muzongera guhembwa ari uko muvuganye n’itangazamakuru.”

Bavakure Andre na we wirukanywe azira kuvugisha umunyamakuru, yagize ati “Twaje gutotezwa cyane batubwira ngo twandike statement [inyandiko yo kwisobanura] bambwira ko nakoze n’amakosa akomeye kuko navugishihe abanyamakuru, birangira gutyo ariko n’abandi bagenzi banjye babandikishije statement kuko bakoze ikosa rikomeye cyane ngo ntabwo bari gutanga amakuru. Ni uko banyirukanye nyine ndataha.”

Aba bahoze bakorera iyi kompanyi, bavuga ko ikibabaje ari uko birukanywe ntibanahabwe amafaranga bari babereyemo.

Gatsinzi Geofrey Ntege umwe mu bayobozi b’iyi kompanyi ya Excellent Security Ltd, yari yabajijwe kuri iki kibazo cy’abakozi bari bamaze igihe badahembwa, ariko avuga ko “atari byo.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora, Dr Kanyarukiko Salathiel yabajijwe niba iyi kompanyi ihora mu bibazo n’abakozi bayo bidashobora kwanduza isura y’ibi bitaro, avuga ko nubwo badafite uruhare mu gutuma aba bakozi badahembwa ariko koko bidashimisha ubuyobozi bw’ibi bitaro.

Avuga ko bagiranye amasezerano n’iyi kompanyi ko bazajya bayishyura ari uko ibagaragarije ko na yo yahembye abakozi bayo.

Ati “Iyo basakuje ntabwo biba bitureba ubundi, biba bireba kampani ariko natwe tugerageza kubakurikirana kuko turababaza ngo ‘ese kuki mutahembye abakozi kugira ngo tubishyure?’.”

Dr Kanyarukiko Salathiel avuga ko ibi Bitaro byandikira ubuyobozi bw’iyi kompanyi buyinenga ariko ko nibikomeza gutya, baba bashobora no gusesa amasezerano, hakongera gutangwa isoko kandi ko iyi kompanyi iyo igarutse gupiganirwa isoko biba bigoye kongera kuyiriha.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − seven =

Previous Post

Congo yafashe ikindi cyemezo kigaragaza ko itifuza ineza mu byayo n’u Rwanda

Next Post

Ifoto y’uwihimbiye umurimo mu bukerarugendo asangira ikigori n’inka yazamuye amarangamutima ya benshi

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ifoto y’uwihimbiye umurimo mu bukerarugendo asangira ikigori n’inka yazamuye amarangamutima ya benshi

Ifoto y’uwihimbiye umurimo mu bukerarugendo asangira ikigori n’inka yazamuye amarangamutima ya benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.