Abo mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko batishimira kujya kwibukira mu yindi Mirenge nyamara bakabikoreye mu wabo, ariko kuko utabamo ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside bituma bakora urugendo rurerure bakajya ahandi.
Kabera Dominique warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Murenge wa Gitambi, avuga kujya gushyira indabo mu yindi Mirenge bibavuna kubera ko bisaba gukora urugendo rurerure.
Ati “Biratubangamira twebwe kuko urabona ko kuva hano tujya ku Ryagatanu mu Murenge wa Muganza gushyira indabo ku Rwibutso rwaho harimo urugendo.”
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Gitambi, Niganze Joseph avuga ko abari batuye uyu Murenge bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu nzibutso eshatu ziri mu Mirenge itandukanye bityo mu gihe cyo kubunamira bigasaba ko hakorwa urugendo rurerure.
Ati “Abishwe muri Jenoside bose uko ari 267 bashyinguwe mu nzibutso zitandukanye, hari urwo ku Muganza, i Mibirizi n’i Nyarushishi. Hano nta kimenyetso kirahashyirwa.”
Basaba ko icyo kimenyetso cyazashyirwa ahitwa ku Kamukobe hiciwe abantu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo ari ho bajya bakorera ibikorwa byo Kwibuka buri mwaka ndetse akaba ari ho bajya bashyira indabo bitabasabye gukora urugendo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel wemera ko ubusabe bw’aba bwumvikana, yabwiye RADIOTV10 ko bidatinze hagiye kubaho guhuza ibitekerezo kugira ngo harebwe uko muri uyu Murenge hazubakwa urukuta ruriho amazina y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Tuzabagira inama yo guhuriza hamwe ayo mateka, hanyuma ubuyobozi bwa Ibuka bufatanyije n’ubw’Umurenge batugaragarize aho bifuza ko twashyira icyo kimenyetso, hanyuma tubishyire mu ngamba za bugufi z’Akarere. Turabishyiramo imbaraga, ni ubusabe kandi bwumvikana.”
Abari batuye uyu Murenge Gitambi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye bicirwa ahantu hatandukanye cyane cyane mu isantere ya Kamukobe ndeste no ku mugezi wa Njambwe, icyakora aho hose nta na hamwe harashyirwa ikimenyetso ngo n’abato bamenye ayo mateka.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10