Bidasubirwaho DRCongo yamaze kuba Umunyamuryango wa EAC, Abakuru b’Ibihugu bayihaye ikaze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bakiriye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’Umunyamuryango mushya muri uyu Muryango, bagaragaza ko bigiye kongerera ingufu uyu muryango.

Abakuru b’Ibihugu nka Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Madamu Samia Suluhu Hassan ndetse na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa DRC, bitabiriye iyi nama idasanzwe ya 19.

Izindi Nkuru

Iyi nama iri kuba hifashishijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga, yanitabiriwe na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazambanza na Minisitiri mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Sudani y’Epfo ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Barnaba Marial Benjamin.

Muri iyi nama yayobowe na Perezida Uhuru Kenyatta uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe, Umunyamabanga Mukuru  wa EAC, Peter Mutuku Mathuki yabanje kugaruka ku rugendo rwo kwemeza DRC nk’umunyamuryango mushya, avuga ko ibyakozwe byose byagaragaje ko iki Gihugu cyujuje ibisabwa.

Perezida Uhuru Kenyatta uyoboye uyu muryango, yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kinjiye muri uyu muryango wa EAC, aha ijambo abakuru b’Ibihugu by’uyu muryango.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni wagarutse ku mateka y’aka karere, yavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari umuvandimwe ukomeye w’ibihugu bisanzwe biri mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Museveni yavuze ko kuba DRC ije muri uyu muryango ari nk’umuvandimwe uje asanga abandi kuko iki Gihugu gituranye n’ibindi bihugu bya EAC bityo ko bizoroshya ubuhahirane.

Umukuru w’Igihugu cya Uganda kandi yavuze ko ubufatanye bw’ibi bihugu bwingereyeho ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, buzagira uruhare mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano biri mu karere by’umwihariko ibiri mu burasirazuba bw’iki Gihugu cyabaye Umuryamuryango mushya.

Perezida Kagame yahaye ikaze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuba yinjiye muri uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse na Perezida w’iki Gihugu, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wabiharaniye.

Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gutanga umusanzu warwo mu gukomeza kubaka ubufanye no gushyira hamwe muri uyu muryango.

Umukuru w’u Rwanda yaboneyeho kongera kwihanganisha Guverinoma ya Uganda, iherutse gupfusha uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Jacob Oulanyah wapfuye azize uburwayi.

 

DRC ikungahaye ku mutungo kamere yizeje EAC iterambere

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yashimiye ubunyamabanga bw’uyu muryango ku bwo kwakira Igihugu cye nk’umunyamuryango mushya, avuga ko kiteguye gutanga umusaruro mu iterambere ry’uyu muryango n’iry’abaturage batuye mu Bihugu byawo.

Yavuze ko umutungo kamere usanzwe uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uzagira uruhare muri uru rugendo rwo kuzamura EAC.

Perezida Tshisekedi yagarutse kuri bimwe Igihugu cye kizungukira mu kuba umunyamuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, birimo guhashya imitwe yitwaje intwaro n’iy’iterabwoba iri mu Burasirazuba bwa DRC no kunguka isoko rishya.

Yagize ati “Mu izina ry’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, twakiriye neza icyemezo cy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba cyo kutwakira nk’umunyamuryango.”

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wari usanzwe ugizwe n’Ibihugu bitandatu (Rwanda, Uganda, Burundi, South Sudan, Kenya na Tanzania) ubu ugizwe n’Ibihugu birindwi nyuma yo kwakira DRC.

Igihugu cya DRC gisanzwe gituwe n’abaturage babarirwa muri Miliyoni 99, kuba kinjiye muri EAC bitumye uyu muryango ugira abaturage bakabakaba Miliyoni 300, bikazatuma isoko ry’uyu muryango rirushaho kwaguka.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Tuyishime Jaddo says:

    Iyi nkuru tuyakiriye neza cyanee!! Ubuse twizereko ubu twatangira kujya DRC dukoresheje ID gusa??

Leave a Reply to Tuyishime Jaddo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru