Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Bidasubirwaho hemejwe Igihugu kizakinirwamo igikombe cy’Isi cya 2034 abagituye bahita bagaragaza imbamutima

radiotv10by radiotv10
12/12/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Bidasubirwaho hemejwe Igihugu kizakinirwamo igikombe cy’Isi cya 2034 abagituye bahita bagaragaza imbamutima
Share on FacebookShare on Twitter

Igihugu cya Arabie Saudite cyatangajwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi ‘FIFA’ nk’ikizakira igikombe cy’Isi cya 2034, dore ko ari na cyo cyonyine cyari cyasabye kucyakira, ibintu byakiriwe neza n’abatuye iki Gihugu.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yabitangarije mu Nteko Rusange idasanzwe yabaye kuri uyu wa Gatatu.

Iki Gihugu kizaba kibaye icya kabiri cyo mu Burasirazuba bwo hagati cyakiriye iri rushanwa, nyuma ya Qatar yakiriye irya 2022, ryegukanywe na Argentine ya rurangiranwa Lionel Messi.

Gusa mbere yuko iki gikombe cy’Isi cyongera kubera mu Burasirazuba bwo hagati, hazabanza icya 2026 kizabera muri Amerika ya ruguru no hagati, hakurikireho icya 2030 kizabera mu Burayi, Afurika na Amerika y’Epfo.

Irushanwa ry’igikombe cy’Isi cya 2026 rizabera muri Amerika ya ruguru no hagati mu Bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za America, Canada na Méxique, nka bimwe mu Bihugu bigize impuzamashyirahamwe ya CONCACAF.

Ni mu gihe irya 2030 ryo rizabera mu Burayi, mu Bihugu nka Espagne na Portugal bizakira imikino itandukanye, indi mikino ibere ku Mugabane wa Afurika, mu Gihugu cya Maroc, mu gihe imikino ifungura iri rushanwa yo, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 irushanwa ry’igikombe cy’isi ritangiye, izaba yabereye muri Amerika y’Epfo, mu Bihugu nka Argentine, Uruguay na Paraguay.

Igihugu cya Arabie Saudite cyahawe kwakira igikombe cy’Isi cya 2034 binyuze mu buryo buryo budasanzwe, aho abanyamuryango ba FIFA babwiwe gutora bashyigikiye cyangwa badashyigikiye ko igikombe cy’isi cya 2030 cyakwakirwa n’ibihugu bitandukanye (a multi-nation host for the 2030 World Cup) naho Arabie Saudite yo igahabwa irushanwa ry’igikombe cy’isi rizakurikiraho rya 2034, hakaba nta buryo bwari buhari bwo gutora ibihugu byakira, babitandukanyije, bivuze ko gutora ko ibihugu nka Espagne, Portugal, na Maroc byafatanya kwakira igikombe cy’isi cya 2030 byari ukwabyo (ku ruhande rumwe), mu gihe gutora ko Arabie Saudite ubwayo yakwakira igikombe cy’isi cya 2034 na byo byari ku rundi ruhande.

Mu bijyanye na Politiki, kuba Arabie Saudite yahawe kwakira igikombe cy’Isi cya 2034, ntibyakiriwe neza hirya no hino ku isi, dore ko iki Gihugu kidafite isura nziza mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu nk’uko byemejwe na Steve Corbin wo mu muryango wa Amnesty International.

Ikindi ni uko Leta ya Arabie Saudite, binyuze ku Gikomangoma Prince Mohammed bin Salman, bashinjwa kuba barahitanye Umunyamakuru w’Umunya Arabie Saudite witwa Jamal Ahmad Khashoggi, witabye Imana mu kwezi k’Ukwakira 2018.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − 2 =

Previous Post

Rwamagana: Bavuze uko isoko ryagakwiye kubazanira amahirwe ryababereye nk’umuturanyi utababaniye neza

Next Post

Intumwa zishinzwe gukumira iyicarubozo zasuye Congo zavuze agahomamunwa zahabonye

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hahishuwe imibare iremereye igaragaza itumbagira ry’ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu muri Congo

Intumwa zishinzwe gukumira iyicarubozo zasuye Congo zavuze agahomamunwa zahabonye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.