Igihugu cya Arabie Saudite cyatangajwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi ‘FIFA’ nk’ikizakira igikombe cy’Isi cya 2034, dore ko ari na cyo cyonyine cyari cyasabye kucyakira, ibintu byakiriwe neza n’abatuye iki Gihugu.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yabitangarije mu Nteko Rusange idasanzwe yabaye kuri uyu wa Gatatu.
Iki Gihugu kizaba kibaye icya kabiri cyo mu Burasirazuba bwo hagati cyakiriye iri rushanwa, nyuma ya Qatar yakiriye irya 2022, ryegukanywe na Argentine ya rurangiranwa Lionel Messi.
Gusa mbere yuko iki gikombe cy’Isi cyongera kubera mu Burasirazuba bwo hagati, hazabanza icya 2026 kizabera muri Amerika ya ruguru no hagati, hakurikireho icya 2030 kizabera mu Burayi, Afurika na Amerika y’Epfo.
Irushanwa ry’igikombe cy’Isi cya 2026 rizabera muri Amerika ya ruguru no hagati mu Bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za America, Canada na Méxique, nka bimwe mu Bihugu bigize impuzamashyirahamwe ya CONCACAF.
Ni mu gihe irya 2030 ryo rizabera mu Burayi, mu Bihugu nka Espagne na Portugal bizakira imikino itandukanye, indi mikino ibere ku Mugabane wa Afurika, mu Gihugu cya Maroc, mu gihe imikino ifungura iri rushanwa yo, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 irushanwa ry’igikombe cy’isi ritangiye, izaba yabereye muri Amerika y’Epfo, mu Bihugu nka Argentine, Uruguay na Paraguay.
Igihugu cya Arabie Saudite cyahawe kwakira igikombe cy’Isi cya 2034 binyuze mu buryo buryo budasanzwe, aho abanyamuryango ba FIFA babwiwe gutora bashyigikiye cyangwa badashyigikiye ko igikombe cy’isi cya 2030 cyakwakirwa n’ibihugu bitandukanye (a multi-nation host for the 2030 World Cup) naho Arabie Saudite yo igahabwa irushanwa ry’igikombe cy’isi rizakurikiraho rya 2034, hakaba nta buryo bwari buhari bwo gutora ibihugu byakira, babitandukanyije, bivuze ko gutora ko ibihugu nka Espagne, Portugal, na Maroc byafatanya kwakira igikombe cy’isi cya 2030 byari ukwabyo (ku ruhande rumwe), mu gihe gutora ko Arabie Saudite ubwayo yakwakira igikombe cy’isi cya 2034 na byo byari ku rundi ruhande.
Mu bijyanye na Politiki, kuba Arabie Saudite yahawe kwakira igikombe cy’Isi cya 2034, ntibyakiriwe neza hirya no hino ku isi, dore ko iki Gihugu kidafite isura nziza mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu nk’uko byemejwe na Steve Corbin wo mu muryango wa Amnesty International.
Ikindi ni uko Leta ya Arabie Saudite, binyuze ku Gikomangoma Prince Mohammed bin Salman, bashinjwa kuba barahitanye Umunyamakuru w’Umunya Arabie Saudite witwa Jamal Ahmad Khashoggi, witabye Imana mu kwezi k’Ukwakira 2018.
Cedrick KEZA
RADIOTV10