Tuesday, December 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Bidasubirwaho hemejwe kandidatire y’ushobora kuyobora FERWAFA nyuma y’impaka zabanje

radiotv10by radiotv10
12/08/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Bidasubirwaho hemejwe kandidatire y’ushobora kuyobora FERWAFA nyuma y’impaka zabanje
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo ishinzwe Amatora mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yemeje kandidatire ya Shema Ngoga Fabrice n’itsinda ry’abo bari kumwe bifuza kuyobora iri Shyirahamwe.

Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025 ku cyicaro Gikuru cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Uretse Shema Fabrice wemejwe ku mwanya wo guhatanira kuzayobora FERWAFA, hanemejwe itsinda ry’abantu icyenda bahatanira imyanya inyuranye muri iri shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Abandi bemejwe bari kwiyamamaza hamwe na Shema Frabrice, ni Gasarabwe Claudine uri ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imari n’Ubutegetsi na Mugisha Richard nka Visi Perezida wa kabiri ushinzwe Tekiniki.

Hari kandi Abakomiseri; ari bo Nshuti Thierry wiyamamaza nk’ushinzwe Imari, Nikita Gicanda Vervelde nka Komiseri ushinzwe Umupira w’Amaguru w’Abagore na Niyitanga Désiré uhatanira umwanya wa Komiseri ushinzwe gutegura Amarushanwa ya FERWAFA.

Hari kandi Fidèle uziyamamaza uri guhatanira kuba Komiseri ushinzwe Tekiniki n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru, Ndengeyingoma Louise ku mwanya ushinzwe Amategeko n’Imiyoborere mu gihe ku mwanya wa Komiseri ushinzwe Ubuvuzi bwa Siporo ari Dr. Gatsinzi Herbert.

Aba bantu bemejwe habura ibyumweru bibiri ngo habe amatora ya Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, azaba tariki 30 Kanama 2025.

Kwemeza iyi kandidatire bije nyuma y’impaka zazamutse, aho Rurangirwa Louis na Ngendahayo Vedaste bari bari ku rutonde rwa Hunde Rubegesa Walter wari watanze kandidatire ku mwanya w’Umuyobozi wa FERWAFA ariko akaza kuyivanamo, babanje kwandika basaba ko aya matora yasubikwa, nyuma bakongera kwandika basaba ko kandidatire ya Shema yateshwa agaciro.

Aba basanzwe bari no muri Komite Nyobozi ya FERWAFA bavugaga ko iyi Kanidatire yemejwe na Komisiyo ishinzwe amatora mu buryo bunyuranyije n’amategeko ya FERWAFA, ndetse bakaba barasabaga ko bazahabwa umwanya bakagaragaza ibimenyetso by’icyifuzo cyabo mbere yuko hemezwa kandidatire ya burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + four =

Previous Post

Ntimwite ku myaka yanjye n’uko ngaragara-Umukowa w’imyaka 20 arifuza kuzahatana na Museveni w’imyaka 80

Next Post

The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Related Posts

Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

by radiotv10
28/12/2025
0

Tariki 25 Ugushyingo 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwasheshe inzego zose za Rayon Sports maze rushyiraho Komite y’inzibacyuho iyobowe na...

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

by radiotv10
28/12/2025
0

Isi ya ruhago ikomeje kunamira uwari umutoza Jean-Louis Gasset witabye Imana ku myaka 72 y’amavuko, aho bamwe mu bafite amazina...

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
26/12/2025
0

Umukinnyi Faustin Likau Pizzalo KITOKO ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wakinaga muri Shampiyona y’u Burundi, yamaze gusinyira ikipe...

Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

by radiotv10
26/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yaciye ikipe y’Igihugu ya Misiri amande angana na $5,000 (arenga Miliyoni 7 Frw) kubera...

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

by radiotv10
25/12/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwasubitse inama y’Inteko Rusange yari iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano
MU RWANDA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

by radiotv10
30/12/2025
0

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

30/12/2025
Icyo Igisirikare cya Congo kivuga ku magambo rutwitsi yatangajwe n’Umuvugizi wacyo n’icyemezo yafatiwe

Icyo Igisirikare cya Congo kivuga ku magambo rutwitsi yatangajwe n’Umuvugizi wacyo n’icyemezo yafatiwe

29/12/2025
Eng.-The Congolese Army has confirmed the suspension of its spokesperson

Eng.-The Congolese Army has confirmed the suspension of its spokesperson

29/12/2025
BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

29/12/2025
Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

29/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Icyo Igisirikare cya Congo kivuga ku magambo rutwitsi yatangajwe n’Umuvugizi wacyo n’icyemezo yafatiwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.