Komisiyo ishinzwe Amatora mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yemeje kandidatire ya Shema Ngoga Fabrice n’itsinda ry’abo bari kumwe bifuza kuyobora iri Shyirahamwe.
Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025 ku cyicaro Gikuru cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.
Uretse Shema Fabrice wemejwe ku mwanya wo guhatanira kuzayobora FERWAFA, hanemejwe itsinda ry’abantu icyenda bahatanira imyanya inyuranye muri iri shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.
Abandi bemejwe bari kwiyamamaza hamwe na Shema Frabrice, ni Gasarabwe Claudine uri ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imari n’Ubutegetsi na Mugisha Richard nka Visi Perezida wa kabiri ushinzwe Tekiniki.
Hari kandi Abakomiseri; ari bo Nshuti Thierry wiyamamaza nk’ushinzwe Imari, Nikita Gicanda Vervelde nka Komiseri ushinzwe Umupira w’Amaguru w’Abagore na Niyitanga Désiré uhatanira umwanya wa Komiseri ushinzwe gutegura Amarushanwa ya FERWAFA.
Hari kandi Fidèle uziyamamaza uri guhatanira kuba Komiseri ushinzwe Tekiniki n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru, Ndengeyingoma Louise ku mwanya ushinzwe Amategeko n’Imiyoborere mu gihe ku mwanya wa Komiseri ushinzwe Ubuvuzi bwa Siporo ari Dr. Gatsinzi Herbert.
Aba bantu bemejwe habura ibyumweru bibiri ngo habe amatora ya Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, azaba tariki 30 Kanama 2025.
Kwemeza iyi kandidatire bije nyuma y’impaka zazamutse, aho Rurangirwa Louis na Ngendahayo Vedaste bari bari ku rutonde rwa Hunde Rubegesa Walter wari watanze kandidatire ku mwanya w’Umuyobozi wa FERWAFA ariko akaza kuyivanamo, babanje kwandika basaba ko aya matora yasubikwa, nyuma bakongera kwandika basaba ko kandidatire ya Shema yateshwa agaciro.
Aba basanzwe bari no muri Komite Nyobozi ya FERWAFA bavugaga ko iyi Kanidatire yemejwe na Komisiyo ishinzwe amatora mu buryo bunyuranyije n’amategeko ya FERWAFA, ndetse bakaba barasabaga ko bazahabwa umwanya bakagaragaza ibimenyetso by’icyifuzo cyabo mbere yuko hemezwa kandidatire ya burundu.
RADIOTV10