Thursday, January 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Bidasubirwaho Muhadjiri wari umaze iminsi nta kipe ubu ni umukinnyi w’iyo muri Kenya

radiotv10by radiotv10
07/01/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Bidasubirwaho Muhadjiri wari umaze iminsi nta kipe ubu ni umukinnyi w’iyo muri Kenya
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi wo mu kibuga hagati Muhadjiri Hakizimana wari umaze igihe adafite ikipe, yamaze gusinyira Nairobi United FC yo muri Kenya, yavuze ko yakiriye umukinnyi mpuzamahanga w’umuhanga.

Amakuru avuga ko Muhadjiri Hakizimana yasinye amasezerano y’amezi atandatu akinira iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya isanzwe inakinamo myugariro w’Umunyarwanda Buregeye Prince.

Mu butumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bw’iyi Kipe yo muri Kenya, bwahaye ikaze Muhadjiri. Bwagize buti “Twishimiye gutangaza ko twasinyishije umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Muhadjiri Hakizimana.”

Ubuyobozi bw’iyi Kipe, bwakomeje bugira buti “Umukinnyi w’umuhanga mu kureba kure, urema amahirwe y’ibitego, kandi uzi uburyo bwo kunyura muri ba myugariro.”

Muhadjiri asinyiye Nairobi United FC nyuma y’amezi atatu atandukanye n’ikipe ya Police FC, yavuyemo mu kwezi k’Ukwakira 2025.

Uyu mukinnyi usanzwe uzwiho ubuhanga bwihariye, yari yatandukanye n’iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda yari amazemo imyaka ine.

Muhadjiri yari yinjiye muri Police FC muri Nyakanga 2021 ubwo yari avuye muri AS Kigali yamazemo umwaka umwe, na yo yari yagiyemo amaze gutandukana na Emirates Football Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yari yakiniye umwaka umwe w’imikino wa 2019-2020.

Muhadjiri yakiniye amakipe anyuranye mu Rwanda arimo Etincelles FC yanakuriyemo, AS Kigali, APR FC, Mukura VS na Emirates Football Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yaherukaga gukinira mbere yo kujya muri Police FC.

Ubwo Muhadjiri yageraga aho yari agiye gusinyira
Yishimiwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe
Yashyize umukono ku masezerano y’amezi atandatu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

Impanuka ikomeye yahitanye benshi muri Ethiopia bari basanzwe bari mu bibazo

Next Post

Amakuru mashya: DJ Toxxyk bwa mbere mu Rukiko urubanza rwe rurasubitswe

Related Posts

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

by radiotv10
07/01/2026
0

Michel Kuka Mboladinga wamamaye mu gikombe cya Afurika nka Lumumba kubera kwigaragaza nk’uyu munyapolitiki, warebaga imikino y’Ikipe y’Igihugu ya DRC...

Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/01/2026
0

Ikipe ya Rayon Sports yitegura umukino wa Super Cup uzayihuza na mucyeba wayo, APR FC, yaguze abakinnyi batatu barimo myugariro...

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

by radiotv10
02/01/2026
0

Guverinoma ya Gabon yahagaritse by’agateganyo ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu Gikombe cya Afurika (AFCON) itarenze umutaru, inahagarika burundu rutahizamu Pierre-Emerick...

Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

by radiotv10
28/12/2025
0

Tariki 25 Ugushyingo 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwasheshe inzego zose za Rayon Sports maze rushyiraho Komite y’inzibacyuho iyobowe na...

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

by radiotv10
28/12/2025
0

Isi ya ruhago ikomeje kunamira uwari umutoza Jean-Louis Gasset witabye Imana ku myaka 72 y’amavuko, aho bamwe mu bafite amazina...

IZIHERUKA

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa
MU RWANDA

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

by radiotv10
08/01/2026
0

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

08/01/2026
Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

07/01/2026
Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

07/01/2026
Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

07/01/2026
Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

07/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya: DJ Toxxyk bwa mbere mu Rukiko urubanza rwe rurasubitswe

Amakuru mashya: DJ Toxxyk bwa mbere mu Rukiko urubanza rwe rurasubitswe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.