Umukinnyi wo mu kibuga hagati Muhadjiri Hakizimana wari umaze igihe adafite ikipe, yamaze gusinyira Nairobi United FC yo muri Kenya, yavuze ko yakiriye umukinnyi mpuzamahanga w’umuhanga.
Amakuru avuga ko Muhadjiri Hakizimana yasinye amasezerano y’amezi atandatu akinira iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya isanzwe inakinamo myugariro w’Umunyarwanda Buregeye Prince.
Mu butumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bw’iyi Kipe yo muri Kenya, bwahaye ikaze Muhadjiri. Bwagize buti “Twishimiye gutangaza ko twasinyishije umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Muhadjiri Hakizimana.”
Ubuyobozi bw’iyi Kipe, bwakomeje bugira buti “Umukinnyi w’umuhanga mu kureba kure, urema amahirwe y’ibitego, kandi uzi uburyo bwo kunyura muri ba myugariro.”
Muhadjiri asinyiye Nairobi United FC nyuma y’amezi atatu atandukanye n’ikipe ya Police FC, yavuyemo mu kwezi k’Ukwakira 2025.
Uyu mukinnyi usanzwe uzwiho ubuhanga bwihariye, yari yatandukanye n’iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda yari amazemo imyaka ine.
Muhadjiri yari yinjiye muri Police FC muri Nyakanga 2021 ubwo yari avuye muri AS Kigali yamazemo umwaka umwe, na yo yari yagiyemo amaze gutandukana na Emirates Football Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yari yakiniye umwaka umwe w’imikino wa 2019-2020.
Muhadjiri yakiniye amakipe anyuranye mu Rwanda arimo Etincelles FC yanakuriyemo, AS Kigali, APR FC, Mukura VS na Emirates Football Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yaherukaga gukinira mbere yo kujya muri Police FC.



RADIOTV10












