• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Bidasubirwaho umwe muri ba kizigenza ba ManCity yayisohotsemo yemye

radiotv10by radiotv10
26/06/2023
in FOOTBALL, SIPORO
1
Bidasubirwaho umwe muri ba kizigenza ba ManCity yayisohotsemo yemye
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi w’Umudage, Ilkay Gündogan, wafashije Manchester City kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza na UEFA Champions League, yerekeje muri FC Barcelone na yo yatwaye Shampiyona yo muri Espagne.

Ilkay Gündogan, uvuka ku babyeyi b’Abanya-Turikiya, yasinyiye FC Barcelone amasezerano y’imyaka 2 azamugeza muri 2025, ashobora no kongerwaho undi mwaka umwe.

Gündogan, w’imyaka 32 y’amavuko, watsinze ibitego 60 mu mikino 304 yakiniye ikipe ya Manchester City aho yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu mwaka w’imikino ushize ubwo batwaraga ibikombe 3 bikomeye, yasinyiye FC Barcelone aho kuri ubu indi kipe yamwifuza yamutangaho miliyoni 342 z’ama Pounds.

Umutoza Xavi Hernandez, wa FC Barcelone, mu kwitegura umwaka w’imikino wa 2023-2024, yinjije Gündogan, akaba ari we mukinnyi wa mbere ukomeye asinyishije, dore ko vuba aha ikipe ya FC Barcelone izatangaza ibijyanye no kwerekana ku mugaragaro Ilkay Gündogan nk’umukinnyi wayo mushya, uzayifasha mu myaka 2 iri imbere.

Ilkay Gündogan, Umudage ukina hagati mu kibuga, uzuzuza imyaka 33 ku ya 24 Ukwakira, agiye muri FC Barcelone nk’umwe mu bakinnyi beza kuri ubu, akaba iby’umupira w’amaguru yarabitangiriye aho yavukiye, mu mu mujyi wa Gelsenkirchen, ho mu Budage.

Ilkay Gündogan yari amaze imyaka 7 mu ikipe ya Manchester City, yagezemo muri 2016 avuye muri Borussia Dortmund, aho ari we mukinnyi wa mbere wasinyishijwe n’umutoza Pep Guardiola mu Bwongereza, akaba yaranamubereye inkingi ya mwamba muri iyi kipe dore ko ayivuyemo, yaranayibereye Captain.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Comments 1

  1. LAYAN NIYONSENGA says:
    3 years ago

    NIBYIZA FC BARCELONA IGUZE UMUKINNYI USOBANUKIWE GUTWARA IBIKOMBE

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − two =

Previous Post

Ibya Tshisekedi na Kiliziya Gatulika byageze ku rundi rwego nyuma yo kunenga imiyoborere ye

Next Post

Uko byagenze ngo hafatwe umuganga ukekwaho ibidasanzwe byakorewe umubyeyi waje kubyara

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Umuherwe ukomeye ku Isi yavuze uko yiteguye icyasekeje benshi azahuriramo na mugenzi we

Uko byagenze ngo hafatwe umuganga ukekwaho ibidasanzwe byakorewe umubyeyi waje kubyara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.