Umutwe w’Aba-Houthis umaze iminsi ushotora Ibihugu by’ibihangange, warashe ubwato bw’intambara bwa Leta Zunze Ubumwe za America, nyuma y’iminsi micye hari undi ugabye igitero cy’indege ku ngabo z’iki Gihugu kigahitaba abasirikare bacyo batatu.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters byatangaje ko uyu mutwe bivugwa ko uterwa inkunga na Iran idacana uwaka na Leta Zunze Ubumwe za America wigambye ko warashe ubwo bwato mu Nyanja itukura mu gukora mujisho icyo Gihugu.
Ni mu gihe ingabo za Leta Zunze Ubumwe Za America zirwanira mu mazi, zemeje aya makuru y’iraswa ry’ubwato bwazo bw’intambara, gusa zivuga ko zapfubije icyo gisasu bari bagabweho n’Aba-Houthis, ndetse ko nta muntu n’umwe wahasize ubuzima.
Uyu mutwe w’Aba-Houthis watangaje ko wagabye icyo gitero ku bwato bw’intambara bwa America mu rwego rwo kwifatanya n’Abanya-Palestine bakomeje gusiga ubuzima mu Ntara ya Gaza kubera intambara ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas.
Uyu mutwe w’iterabwoba urwanya Leta ya Yemen kandi wagabye iki gitero mu rwego rwo kwigaragambya kuri Israel ikomeje guhitana ubuzima bw’abasivile.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10