Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi, urubanza aregwamo rwongera gushyirwa mu muheezo.
Bishop Gafaranga uregwa ihohotera rishingiye ku gitsina akekwaho gukorera umugore Annette Murava usanzwe ari umuhanzikazi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nzeri 2025.
Ni urubanza rwongeye gushyirwa mu muheezo nyuma yuko bisabwe n’uruhande rw’uregwa ari we Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga.
Mu maburanisha yabaye mbere, uru rubanza n’ubundi rwagiye rushyirwa mu muheezo, aho byagiye bisabwa n’uruhande rw’uregwa n’Ubushinjacyaha, bwagaragazaga ko iki cyifuzo gishingiye ku mpamvu mbonezabupfura, kubera ibivugirwa mu maburanisha.
Gafaranga aregwa ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nk’icyo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.
Ni nyuma yuko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rufashe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, rwafashe icyemezo tariki 23 Gicurasi 2025.
Bishop Gafaranga atangiye kuburanishwa mu mizi, nyuma yuko yari yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, aho mu iburanisha ryabaye tariki 07 Nyakanga, yari yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ko umugore we Annette Murava byavuzwe ko yagize ibibazo byo mu mutwe kubera ibyo yamukoreye, hari inyandiko zigaragaza ko ntakibazo afite.

RADIOTV10