Adil Mohamed Erradi wahoze ari umutoza mukuru w’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, yavuze ko yanyuzwe n’uburyo urubanza rwe n’iyi kipe yahoze atoza rwaciwe, nubwo ikirego cye cyateshejwe agaciro, avuga ko ubu nta ruhande rufite icyo rugomba urundi.
Ibi yabitangaje nyuma y’aho Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA, igaragaje ko yatesheje agaciro ikirego uyu mutoza yari yarezemo APR mu mpera z’umwaka ushize.
Adil yareze ikipe ya APR FC muri FIFA mu kwezi k’Ukwakira umwaka wa 2022, ayishinja ko yamuhagaritse mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Iki gihe, Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari yamuhagaritse igihe cy’ukwezi kubera guteza umwuka mubi.
Nyuma yuko ikirego cye giteshejwe agaciro, Afil yavuze ko yanyuzwe n’iki cyemezo, kuko yaba we ndetse n’ubuyobozi bwa APR FC, nta ruhande rufitiye urundi inzigo cyangwa icyo rurugomba.
Ubuyobozi bwa APR FC na bwo bwashinjaga uyu mutoza Adil kuba yarataye akazi, bityo ko ahubwo ari we wari ufite ibyo abugomba.
Twibukiranye umuzi w’ikibazo
Ubwo APR FC yari imaze gutsinda Marines FC mu mukino wa shampiyona kuri Kigali Pele Stadium, mu kiganiro n’itangazamakuru, Adil yabajijwe impamvu atakinishije bamwe mu bakinnyi bakuru b’ikipe barimo na Kaoiteni wayo, Manishimwe Djabel.
Icyo gihe, Adil yasobanuye ko nta mukinnyi kampara mu ikipe, ahubwo we icyo areba ari umusaruro buri wese atanga. Kuri Djabel, yongeyeho ko ari kapiteni w’ikipe atari aho kuba Kapiteni we (Adil) ndetse anavuga ko yabatsindishije ku mukino baherukaga gutsindwa na Bugesera FC ndetse akaba yari yaranabatsindishije ku mukino wa CAF Champions League wa US MONASTIR.
Aya magambo ya Adil ntiyashimishije Djabel, na we wahise ujya mu itangazamakuru akavuga ko bitangaje kuba Adil amuvugaho ibintu nk’ibyo nyamara ari we wamutsindiye ibitego byinshi (18) mu gihe cy’imyaka 3 amaze mu Rwanda ndetse akanatanga imipira 19 yavuyemo ibitego (assists).
Aha Djabel yasoje avuga ko “iyo umuntu musangiye ibihe byiza, n’ibibi muba mukwiye kubisangira ariko iyo ushatse kugereka ibintu kuri mugenzi wawe nta mugabo uba akurimo.”
Nyuma y’ibi, APR FC yafashe icyemeze cyo guhagarika aba bombi igihe cy’ukwezi ibashinja imyitwqrire mibi no guhesha ikipe isura mbi. Umutoza Adil yahise afata icyemezo cyo kwigira iwabo muri Morocco asiga atangaje ko yahagaritswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse we na APR bazakizwa na FIFA.
Mu gihe cy’imyaka 3 yamaze atoza APR FC, Adil yayihesheje ibikombe bitatu bya shampiyona, ndetse akaba yaranaciye agahigo ko kumara imikino 50 yikurikiranya adatsindwa.
Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10