Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye

radiotv10by radiotv10
04/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryakiriye Umunyapolitiki Marcelin Cishambo wigeze kuba Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo n’abandi banyapolitiki barimo abatavuga rumwe n’ubutegetsi, baje kwiyunga kuri iri Huriro riri gukorana na Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo.

Uku kwakira uyu munyapolitiki byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Kamena 2025.

Mu butumwa bwe, Lawrence Kanyuka, yagize ati “Uyu munsi tariki 04 Kamena, i Goma turemeza ko Guverineri w’Icyubahiro wa Kivu y’Epfo, Marcelin Cishambo ndetse n’irindi tsinda rigizwe n’inararibonye muri Politiki n’abandi bayobozi, ndetse na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abo muri diyasipora.”

Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko iri Huriro “AFC/M23 rihamagarira abandi bose bakunda Igihugu gutera intambwe” bakaza kwifatanya na ryo.

Uyu munyapolitiki Marcelin Cishambo wabaye Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo hagati ya 2010 na 2017 akaba yaranabaye Umujyanama mu bya politiki w’Umukuru w’Igihugu muri muri 2006, yiyunze kuri AFC/M23 nyuma y’igihe gito iri Huriro ryakiriye Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu na we uri gukorera ibikorwa bya Politiki mu Mujyi wa Goma.

Joseph Kabila wageze mu Mujyi wa Goma mu mpera z’ukwzi gushize kwa Gicurasi, akomeje kwakira amatsinda y’ingeri zinyuranye, aho ari kwakira ibitekerezo byabo, kugira ngo abone uko atanga umusanzu we mu gusubiza ku murongo iki Gihugu avuga ko kigeze aharindimuka kubera ubutegetsi buriho budashoboye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × two =

Previous Post

Amb.Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda muri Loni yashyikirije Perezida wa Kenya impapuro zo kuruhagararirayo

Next Post

Steps to have a creative mind

Related Posts

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

by radiotv10
17/09/2025
0

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iperereza, yemeje ko abayobozi ba Israel bakoze Jenoside ku Banya-Palestine bo mu Ntara ya Gaza. Raporo...

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubushinjacyaha buburana na Tyler Robinson ukekwaho kwica Umunyamerika Charlie Kirk, inshuti ikomeye ya Perezida Trump, bwagaragaje bumwe mu butumwa bwoherejwe...

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Steps to have a creative mind

Steps to have a creative mind

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.