Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BREAKING: Bidasubirwa hafashwe icyemezo ku basirikare ba SADC bari baragiye gufasha FARDC

radiotv10by radiotv10
13/03/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri S.Africa yagaragaje igikwiye gukorerwa Abasirikare b’iwabo bari muri DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), yemeje ko ihagaritse ubutumwa bw’ingabo zawo zari zagiyemo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufatanya na FARDC guhangana na M23, itangaza ko hahita hatangira ibikorwa byo kuzicyura.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2025 nyuma y’Inama Idasanzwe yabaye hifashishijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga. y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigiza Umuryango wa SADC.

Ibyemezo by’iyi nama yayobowe na Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa unakuriye Akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize SADC, bivuga ko yagejejweho ishusho y’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC ndetse ikanasuzuma raporo ku butumwa bw’ingabo ziri mu butumwa muri iki Gihugu (SAMIDRC) y’ibyavuye mu nama y’Urwego rushinzwe Umutekano na poltiki ruzwi nka Troika yateranye tariki 06 Werurwe iyobowe na Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan uyoboye uru rwego.

Muri ibi byemezo by’iyi nama kandi SADC ivuga ko “Inteho yihanganishije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na Repubulika za Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania, ndetse n’imiryango y’abasirikare batakarije ubuzima ubwo bari mu butumwa bwa SAMIDRC, inifuriza abakomeretse gukira vuba.”

Bamwe mu basirikare bari mu butumwa bwa SADC, baburiye ubuzima mu mirwano yo gufata umujyi wa Goma ubu uri mu maboko ya M23 kuva wakubita inshuro uruhande bahanganye rwa FARDC, abasirikare b’u Burundi, Ingabo za SADC, ndetse n’imitwe nka FDLR, Wazalendo, kimwe n’abacancuro b’Abanyaburayi.

Mu byemezo by’iyi nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize SADC, ingingo ya 10 ivuga ko “Inteko yahagaritse inshingano za SAMIRDC ndetse ihita itangiza ibikorwa byo gucyura abasirikare ba SAMIDRC bari muri DRC.”

Nanone iyi Nteko yavuze ko uyu Muryango wa SADC ufite umuhate kandi wifuza ko amakimbirane ari muri Congo, ndetse ko uzakomeza gufasha iki Gihugu mu kurinda ubusugire bwacyo n’umutekano.

SADC itangaje ibi nyuma yuko bivuzwe ko hari abasirikare ba SADC bamaze igihe mu Mujyi wa Goma bameze nk’imfungwa nyuma yuko uyu mujyi ufashwe na M23, gusa Gen. Sultani Makenga akaba Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’uyu mutwe, akaba yahakanye aya makuru avuga ko abasirikare ba SADC bafite uburenganzira bwo kwidegembya muri uyu mujyi ariko badafite intwaro.

Mu kiganiro Makenga yagiranye na Alain Destexhe wigeze kuba Umusenateri muri Sena y’u Bubiligi, Gen. Makenga yavuze ko babaye baretse aba basirikare, ariko ko igihe nikigera, igihe bazaba babishakira, bazasubira mu Bihugu byabo, dore ko ari na cyo cyifuzo cya M23.

Ibihugu bitatu byo mu Muryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), ni byo byari byohereje abasirikare muri DRC, birimo Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi.

Iyi myanzuro ya SADC yo guhagarika ubutumwa bw’ingabo zawo, itangajwe nyuma y’amasaha macye Guverinoma ya Angola itangaje ko igiye kuyobora ibiganiro hagati y’Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23.

Uku guhagarika ubutumwa kw’ingabo za SADC, kwari kwabaye nk’ugucibwaho amarenga, ubwo Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya SADC na EAC, yombi Congo ibereye umunyamuryango, banzuraga ko inzira zikwiye gushakwamo umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, ari ibiganiro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 2 =

Previous Post

Icyo Umugaba Mukuru wa M23 avuga ku biganiro bivugwa hagati yabo na Congo

Next Post

Habaye impinduka ku ruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu azaganiriramo n’abaturage

Related Posts

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

IZIHERUKA

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu
AMAHANGA

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

29/01/2026
Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Habaye impinduka ku ruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu azaganiriramo n’abaturage

Habaye impinduka ku ruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu azaganiriramo n’abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.