Friday, May 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Umuyobozi wa ‘Islamic State’ yiciwe mu gitero kabuhariwe cyamaze amasaha 2

radiotv10by radiotv10
03/02/2022
in MU RWANDA
0
BREAKING: Umuyobozi wa ‘Islamic State’ yiciwe mu gitero kabuhariwe cyamaze amasaha 2
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Umutwe w’Iterabwoba wiyita Leta ya Kisilamu, Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi, yishwe n’igitero cy’ingabo kabuhariwe za Leta Zunze Ubumwe za America.

Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi ari mu bantu 13 barimo abo mu muryango we biciwe mu gitero kabuhariwe cya gisirikare cyamaze amasaha abiri, kikabera aho yabaga mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba muri Syria.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yatangaje iby’uru rupfu rwa Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi.

Mu ijambo yatanze, Joe Biden yagize ati “Tubikesheje ubumenyi n’ubutwari by’ingabo zacu, twivuganye Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi.”

Yavuze ko igitero kabuhariwe cyo kwivugana uyu muyobozi w’Umutwe w’Iterabwoba, cyagenze neza kikaba cyakozwe mu rwego rwo kurwanya Iterabwoba no kurinda Abanyamerica ndetse n’abafatanyabikorwa b’iki Gihugu.

Ati “Imana irinde abasirikare bacu.”

Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yari umuyobozi wa kabiri wa IS nyuma y’iyicwa rya Abu Bakr al-Baghdadi washinze uyu mutwe wishwe muri 2019.

Leta Zunze Ubumwe za America zagize ziti “Mu gihe tukiri gukusanya amakuru y’umusaruro w’iki gikorwa, kirasa n’icyabaye muri 2019 kivuganye al-Baghdadi.”

Uyu mutwe w’Iterabwoba wiyise Leta ya Kisilamu, wari uri kugerageza kwikusanya wubura ibitero muri kariya karere birimo n’icyari kigambiriye Gereza mu kwezi gushize.

Inzu yiciwemo uyu muyobozi wa ISIS

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + five =

Previous Post

Rubavu: Yibye Televiziyo ayihereza Umupolisi azi ko ayihaye umujura mugenzi we bahita bamukacira

Next Post

AMAFOTO: Dr Sabin Nsanzimana yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Related Posts

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bw’Abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, bwagarutse ku byo bakoze mu gihe cy’umwaka bakoze ibikorwa bitandukanye...

Abishoye mu bujura bw’ibikoresho bifite benshi akamaro bongeye guhagurukirwa

Abishoye mu bujura bw’ibikoresho bifite benshi akamaro bongeye guhagurukirwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Ingufu REG, ishami rya Rusizi, buravuga ko abazwi ku izina ry’abahigi bagera kuri 12 bibaga ibikoresho by’amashanyarazi...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Ibyo twamenye bivugwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina

by radiotv10
08/05/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gukora ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, aravugwaho...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo ibirimo intwaro zikomeye
AMAHANGA

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo ibirimo intwaro zikomeye

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

09/05/2025
Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

09/05/2025
Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

09/05/2025
Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

09/05/2025
Abishoye mu bujura bw’ibikoresho bifite benshi akamaro bongeye guhagurukirwa

Abishoye mu bujura bw’ibikoresho bifite benshi akamaro bongeye guhagurukirwa

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Dr Sabin Nsanzimana yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

AMAFOTO: Dr Sabin Nsanzimana yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo ibirimo intwaro zikomeye

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.